IMIKINO

Nkinzingabo Fiston yerekeje muri Kiyovu Sports

Kiyovu Sport yatangaje ko yasinyishije umukinnyi wo hagati ukina asatira wakinaga mu ikipe ya AS Kigali ariwe Nkinzingabo Fiston nyuma yo kumara imyaka igera kuri ibiri yarabuze umwanya ubanzamo binyuze kuri Twitter iyo kipe isanzwe ibarizwa ku Mumena yahise imuha ikaze mu muryango mugari w’abayovu.

Ku rukuta rwayo rwa Twitter Kiyovu Sport yagize iti” Twishimiye kumenyesha abakunzi bacu ko Nkinzingabo Fiston yasinye amasezerano y’imyaka 2 nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports avuye muri AS Kigali ikaze mu muryango mugari wa Kiyovu Sports”.

Fiston Nkinzingabo yerekeje muri Kiyovu Sport nyuma yo kubura umwanya wo gukina muri AS Kigali ysri yaragiyemo avuye muri APR FC, uyu musore mu bisanzwe ufite impano ashobora gukina imyanya itandukanye mu kibuga ndetse yagiye avugwaho kuba umwe mu bakinnyi bafite ikinyabupfura ndetse akagira nicyo bita discipine tactique.

        Fiston Nkinzingabo yari amaze imyaka 2 muri AS Kigali.

Urwego rw’uyu musore rwari rumaze gusubira hasi kubera kumara igihe kinini adakina dore ko nta mwanya uhagije yagiye ahabwa haba muri APR FC ndetse na AS Kigali avuyemo, ushyize ku munzani n’unuryo yari yazamutse bigaragara ko ari umwe mu mpano u Rwanda rwungutse.

Kiyovu Sports iri kwitegura gutangira umwaka utaha w’imikino uzatangira mu kwezi kwa cumi, Fiston akaba aje anasanga umutoza mushya wiyi kipe Francis Haringingo Mbaya ukomoka mu gihugu cy’uburundi akaba yaraje asimbuye mugenzi we w’umurundi Etienne Ndayiragije utari wabashije kumvikana na Kiyovu ngo ahabwe amasezarano mashya.

Kiyovu Sports ntago yigeze ibasha kwitwara neza mu mwaka ushize w’imikino dore ko yarangije iri ku mwanya wa cyenda kuko itigeze ibasha kurenga amatsinda dore ko ubwo buryo aribwo bwakoreshejwe kugirango shampiyona ibasjhe gusozwa hakiri kare.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button