AmakuruPOLITIKI

Nkaka Ignace Alias Abega na Nsekanabo basabiwe gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bukuru bwasabye urukiko guhanisha igifungo cya burundu abagabo babiri bahoze bakomeye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR aribo Nkaka Ignace alisa la Forge Bazeyi na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre alias Abega kubera ibyaha bashinjwa bikomeye.

Aba bagabo bombi bahoze bakomeye muri FDLR bafatiwe ku mupaka wa Bunagana muri RDC ubwo bari bavuye i Kampala mu nama yari yateguwe n’urwego rw’ubutasi rwa Uganda mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda hamwe n’indi mitwe yari ihuriye muri P5.

Uru rubanza rwari rumaze imyaka igera kuri ibiri dore ko aba bagabo bafashwe mu mpera za 2018 mugihe urubanza rwabo rwatangiye mu 2019, kuri ubu rukaba rwageze ku musozo ndetse umwanzuro ukazasomwa tariki 15 Ukuboza uyu mwaka.

Mu byo ubushinjacyaha bwashingiyeho busabira aba bagabo ibyaha baregwa harimo ko kuba barabaye mu buyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR nta kabuza bagize uruhare rukomeye uwo mutwe wagiye ukora.

Abega na La Forge Bazeyi ubwo bagezwaga bwa mbere mu rukiko

Ndetse bwasabye urukiko kubahamya; ubugambanyi, kwica abantu, kugaba ibitero ku baturage b’abasivile, kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba ku nyungu za politiki no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Yasabye ko kuri Nkaka by’umwihariko urukiko rukwiye kumuhamya icyaha cyo gukwiza amakuru atari yo akora icengezamatwara rigamije gusebya leta mu bihugu by’amahanga.

Umushinjacyaha yagize ati: “Turasaba ko bahanishwa igifungo cya burundu, kandi buri wese akamburwa uburenganzira afite mu gihugu.”

Ku byasabwe n’ubushinjacyaha, Ignace Nkaka yabwiye urukiko ko ibyaha aregwa we bwite “nta kimenyetso ubushinjacyaha bwigeze bugaragaza” ko yabikoze.

Avuga ko ibyo yatangazaga nk’umuvugizi wa FDLR byose ari “amabwiriza nahabwaga n’abari bankuriye kandi bakampa umurongo ngomba gukurikiza”.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button