AmakuruMU MAHANGAPOLITIKIUBUKERARUGENDO

Ninde Wakungukira Cyangwa Wahombera mu Ntambara ya M23?

Hashize iminsi micye muri RDC hatangiye kuvugwa intambara ihuje umutwe wa M23 n'igihugu cya Congo, ni intambara yahise igarukwaho cyane mu bitangazamakuru byaba ibyo mu karere cyangwa mpuzamahanga

Mu cyumweru gishize mu karere ka Musanze mu mirenge itatu hatewe ibisasu byangiza imitungo y’abaturage ndetse na bamwe muri bo barakomereka, u Rwanda nk’igihugu cyari kirashweho cyasabye ubusobanuro igihugu cya RDC kuko niho ibyo bisasu byari biturutse, aho kugira ngo RDC ibitange ahubwo yo yahise itangira urugamba rwo mu itangazamakuru ko ngo u Rwanda ruri gufasha umutwe wa M23 guhungabanya umutekano wabo.

Ibyo bashingiraho bavuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 ngo ni abasirikare 2 bafatiye ku butaka bwabo bambaye imyenda y’igisirikare cy’u Rwanda ndetse banafite amakarita y’akazi, ibintu u Rwanda rwanyomoje ahubwo rwo rukavuga ko abo basirikare bashimuswe n’ingabo za Congo zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubwo bari mu kazi kabo gasanzwe ko gucunga umutekano.

Ikibazo cyanjye kirabaza gutya “Ari u Rwanda na RDC ninde wakungukira cyangwa wahombera mu ntambara ya M23?”

Aha ndagaruka ku bihugu bibiri kuko aribyo biri kuvugwa muri iyi ntambara. RWANDA Ese ni iki u Rwanda rwakungukira mu gufasha umutwe wa M23 mu kurwanya RDC? iki kibazo gishingiye ku mubano w’u Rwanda na Congo mu minsi ishize ndetse nibyo u Rwanda ruhugiyemo muri iyi minsi. Umubano w’u Rwanda na Congo ntiwari mwiza ubwo Kabila yari Perezida wa DRC, gusa amaze kuvaho hakajyaho Tshisekedi umubano waje kuzanzamuka, aba president barahura, ndetse basinyana amasezerano atandukanye y’ubuhahirane, sibyo gusa kuko no mu bucuruzi n’umutekano hahise hakorwa ibintu byinshi.

Mu mutekano ingabo za FARDC zahise zirwanya imwe mu mitwe y’iterabwoba yazaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda, uwo mutwe n’uwa FLN, benshi muri bo barafashwe boherezwa mu Rwanda ndetse harimo nabahasize ubuzima

Mu bucuruzi, RwandAir yatangiye gukora ingendo mu migi itatu ya RDC ariyo Goma, Lubumbashi na Kinshasa, ntabwo ari ibyo gusa kuko n’abashoramari b’abanyarwanda bagiye muri RDC kureba aho bashora imari. Nyuma y’ibi ni iki u Rwanda rwakungukira mu guhungabanya umutekano wa RDC biciye mu mutwe wa M23?

Njye mbona nta na kimwe u Rwanda rwakungukira mu gufasha cyangwa gukorana na M23 mu kurwanira muri Congo Ibi nanditse ndabishingira kuri ibi bikurikira;

CHOGM: u Rwanda nk’igihugu cyitegura mu minsi micye kwakira inama mpuzamahanga y’ibihugu bivuga icyongereza ntabwo rwatinyuka kwishora mu ntambara mu gihe cyose umutekano wahungabanywa bisobanuye ko iyo nama itashobora kubera mu Rwanda, mbibutse ko inama ya CHOGM izazamo aba Perezida ndetse n’abandi bakuru ba za guverinoma barenga 30 ikazitabirwa n’abantu barenga 5000

UBUKERARUGENDO: u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi cyane mu kumenyekanisha u Rwanda runakangurira abantu kurusura, ibi biri muri gahunda yitwa #VISITRWANDA, ubukerarugendo ni kimwe mubyinjiriza igihugu amadovise menshi cyane, kandi uduce nyaburanga dukurura ba mukerarugendo benshi usanga utwinshi duhana imbibi n’ibindi bihugu, ntabwo u Rwanda rushobora guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu mugihe rubizi neza ko ingaruka mbi aribo zizaheraho.

UBUCURUZI: Nkuko nabigarutseho hejuru, urebye aho umubano mwiza w’u Rwanda na RDC wari ugeze ntabwo u Rwanda rwakwishimira ko bisubira inyuma dore ko muri Congo tuhafite amasoko menshi, ndetse tunoherezayo ibicuruzwa byinshi cyane, si ibyo gusa kuko na RwandAir yakoreragayo ingendo nyinshi zafashaga abaturage b’ibihugu bibiri guhahirana, ntabwo u Rwanda rwakwishora mu byo gushyigikira umutwe wa M23 rubizi neza ko ibyo rwari rumaze kubaka hamwe na RDC byavamo igihombo mu bucuruzi.

RDC Kuva Tshisekedi yaba Perezida yazanye politike nziza yo kubana n’abaturanyi be, ashyira imbere ubuhahirane. ibi ntabwo byashimishije bamwe mu bayobozi babana buri munsi mu buzima bwa Congo kuko hari bamwe batashimishijwe no gutsura umubano w’u Rwanda nicyo gihugu.

Hari abakongomani bamwise ko ari umunyarwanda ndetse abandi bamwita ko akorera mu kuboko kwa Perezida Kagame, ibi byatumye hari igice cy’abakongomani batamwiyumvamo, ibi ubwabyo ni umutwaro kuri Perezida ndetse unifuza kuba yayobora indi manda, Reka turebere hamwe inyungu za Politike ku ntambara M23

AMATORA: Umwaka utaha mu gihugu cya Congo hazaba amatora y’umukuru w’igihugu, ni amatora yatangiye kuvugwa cyane kuko uwo Tshisekedi yasimbuye ariwe Kabila ashaka kugarukamo, Ntabwo ari we gusa kuko hari nabandi bategetsi bazwi badakorana n’u Rwanda bamaze kuvuga ko bazayitabira, Urugero ni uwitwa MATATA Ponyo. Kwongera kwifuza ko mu burasirazuba bwa Congo habamo ikibazo cy’umutekano mucye ni bimwe mu bimenyetso bashingiraho berekana ko Tshisekedi yananiwe kuwugarura, bityo ko akorana n’umwanzi wabo (Rwanda) mu guhungabanya umutekano wabo.

Uyu mutego Tshisekedi kuwikurano ntayindi turufu yakoresha usibye nawe ko yagendera kubyo bavuga kugira ngo abakongomani bamugarurire icyizere

UBUTAKA U RWANDA RWABONYE MURI CONGO-BRAZAVILLE: Ubu butaka bwavugishije abakongomani benshi cyane kuko bwegereye cyane umujyi wa Kinshasa, hacamo amazi gusa, ubu butaka bwahawe u Rwanda kugirango ruzabukoreshe mu bucuruzi, nk’igihugu gifite indege zijya Kinshasa byakoroha cyane gukorana n’ubucuruzi hagati ya Kigali-Kinshasa-Brazaville, ibi bamwe mu bategetsi ba Congo ntabwo babyishimiye kuko babonye ko u Rwanda rwabinjiriye mu bijyanye na business, ubu nkeka ko ntawukwiye kwibaza impamvu yateye RDC guhita ihagarika kompanyi ya RwandAir ku butaka bwayo, barashaka guca intege ubwo bucuruzi hagati ya Congo-Brazaville n’u Rwanda. Ntakomeje kurondogora cyane buri wese hano yabona ufite inyungu cyangwa igihombo mu ntambara ya M23. u Rwanda rwakomeje kuvuga ko rudakwiye kuzanwa mu bibazo by’imbere mu gihugu cya RDC.

Ibitekerezo bya Peter Mahirwe, Umwanditsi ku rubuga rwa Facebook.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button