CINEMA

Niki twakwitega mu gace ka 2 ka la casa de papel

Taliki 3 Nzeri 2021 nibwo hasohotse filimi y’uruhererekane yitwa La Casa de Papel agace kayo ka gatanu kaje gasanga utundi duce tune twabanje muri iyo filimi yakunzwe cyane dore ko ari nayo ya mbere yakunzwe kuri Netflix mu zitari mu cyongereza dore ko umwimerere wayo ari icyesipanyolo (Spanish).
Mu gace ka mbere ka Saison ya gatanu gatangira harimo ibikorwa byinshi byiganjemo kurasana kurusha ubundi buhanga bwakoreshwaga mu bice byatambutse bukozwe na Professor ku buryo biri no mu byatumye benshi bayikunda cyane.

Muri iyi saison ya gatanu nshya kandi igice cya mbere Arturo agaragazwa yarashwe ku buryo bukomeye nubwo ari umwe mu bakinnyi banzwe muri iyi filimi bitewe n’ibikorwa yagiye akora byabangamiraga iri tsinda ryaje kwiba Bank kuva film yatangira muri aka gace kandi araswa nuwo bahoze bakundana witwa Monica kugirango abashe gutabara bagenzi be bose bari batatswe na Arturo mu kimodoka cy’umutamenwa.

Urupfu rwa Tokyo mu gace ka Gatanu rwababaje benshi.

Muri aka gace kandi hagaragaramo Professor yafashwe na Alicia wari umupolisi akaza gushyirirwaho ibirego byo gukorera iyicarubozo Rio nyumayuko afatiwe muri Brazil aho yari yarajyanye na Tokyo bari basanzwe bakundana, uyu mugore wari utwite biribazwa niba umwana yabaye azabasha kubaho cyangwa se niba azakomeza kurwanya iri tsinda cyangwa se akaryiyungaho.

Amatsiko na none ni menshi yo kureba niba Tokyo ( Ursula Corbero) azabasha kurokoka akagaragara mu gace ka nyuma gasoza iyi filimi dore ko umuzingo wa mbere ( Saison 5 Parte 1) yarangiye aturikanywe n’ibisasu yari yambaye akabasha kurokora bagenzi be.

Nibyiza, nta musogongero (Trailer) w’igice cya 2 kugeza ubu urashyirwa hanze , ariko twizeye ko izasohoka vuba, kuko hasigaye amezi 3 gusa. Bizaba byiza gutegereza.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Check Also
Close
Back to top button