AmakuruIMIBEREHO MYIZA

Ngabo Meddy n’abafana be barimo gukusanya amafaranga Miliyoni esheshatu yo gufata mu mugongo umuryango wa Akeza

Mu minsi ishize inkuru y’akababaro yasakaye hose ibika urupfu rwa Akeza Elsie hatambuka amafoto menshi ndetse na videwo asubiramo indirimbo ya Meddy yitwa My Vow, Meddy afatanyije n’ihuriro ry’abafana be bitwa bazwi nk’Inkoramutima, ubu barimo gukusanya miliyoni esheshatu y’amafaranga kugirango afate mu mugongo umuryango wa Akeza Elsie witabye Imana aguye mu kigega cy’amazi.

Urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa rwamenyekanye mu mpera z’icyumweru gishize, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukomeje gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mwana, bikekwa ko yaguye mu kigega cy’amazi ku wa 14 Mutarama 2022.

Rutiyomba Akeza Elisie yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.

Abanyarwanda batandukanye bagize agahinda n’umubabaro babigaragariza ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwifuriza iruhuko ridashira, Meddy n’abafana be, mu gufata mu mugongo umuryango wa Akeza, batangiye gukusanya amafaranga banyuze kuri Gofundme.

Nyuma y’amasaha make hatangijwe ubu bukangurambaga bwo gukusanya iyi nkunga, hamaze kuboneka arenga miliyoni na magana arindwi

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button