AmakuruIMIBEREHO MYIZA

Ndimbati Ari mu Maboko y’Ubutabera

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati muri sinema nyarwanda ari mu maboko y’Ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.

RIB yataye muri yombi Ndimbati uzwi muri Cinema nyarwanda akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana

Ndimbati yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa 10 Werurwe 2022.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Werurwe 2022 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Uwihoreye Jean Bosco wamamaye muri Cinema nyarwanda nka Ndimbati aho rumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ubukure.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yahamirije INYARWANDA dukesha iyi nkuru amakuru avuga ko Ndimbati afunze akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana ndetse ubu akaba afungiye kuri Stasiyo ya Rwezamenyo.

Yagize ati: ’’Ni byo koko RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51, akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Rwezamenyo, iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe Dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.’’

Ndimbati arashinjwa n’umukobwa witwa Fridaus kumusambanya yabanje kumusindisha, akamutera inda bakabyarana abana babiri b’impanga akamugora mu kubarera. Akomeza avuga ko kugira ngo ashyire hanze ukuri ari uko Ndimbati yamugoye mu kurera aba bana babyaranye.

Yanditswe na Dushimimana Elias

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button