AmakuruIMYIDAGADUROMU MAHANGASHOW BUZZ

Money heist: Nyuma y’Imyaka 5, Filime La Casa de Papel Yakunzwe Cyane ku Yashyizweho Akadomo mu Mpera za 2021

Money Heist cyangwa se La Casa de Papel (Ubusambo bw’amafaranga) ni uruhererekana rwa filime ruri mu bwoko benshi bita braquage cg ubusambo. Igitekerezo cyayo cyagiye mubikorwa mu kwezi kwa 5, 2017, maze muri uwo mwaka kdi mu kwezi kwa 11 Urubuga kusanyirizo rwa Netflix nibwo rwabonye uruhushya rwo kwerekana iyi filime.

Uretse kuba ari Filime amashusho menshi yafatiwe mu gihugu cya Espagne, hari andi mashusho macye yafatiwe mu bihugu nka Portugal, Ubutaliyani, Denmark, Panama na Thailand.
Reka noneho turebere hamwe uburyo La Casa de Papel yashyizweho akadomo ndetse na bimwe abantu bibajijeho mu gace ka nyuma gaherutse gusohoka muri uku kwezi kwa 12 ari nako kayishyizeho iherezo:

Byagenze gute TOKYO amaze gupfa:

TOKYO amaze gupfa (Mu gace kanyuma kabanziriza igice cya 2 cya partie ya 5), itsinda rya Professor ntiryabonye akanya ko kumuririra cyane nkuko baririye Nairobi wapfuye mu gace gasoza Partie ya 4. Uretse Professor na Rio wari umukunzi we bashenguwe n’urupfu rwe, amabandi yo yakomeje gushongesha zahabu nkuko byari byarapanzwe n’ubundi. Agahinda Professor yararimo katumye Alicia Sierra wari umaze kubyara ashaka kumutoroka ariko ntibyaje kumuhira kuko Professor yamufashe bikaza kurangira banunze ubumwe bwashegeshe Police ya Espagne.

Imbere muri muri Banki ya Espagne Commandat Sagasta wari uyoboye itsinda rya special forces we yari yafashwe ariko mugenzi we Arteche yakomeje kwihisha ari nako agerageza gutegura ibisasu byari biteze ku madirishya yose ya banki ya Espagne ndetse n’umuryango mukuru, ari byo byaje gutuma ingabo za Espagne zinjira zigata muri yombi itsinda rya Professor, ariko icyo gihe Zahabu yo yasohotse kare.

Professor yishyikirije Colonel Tamayo

Ninde wibye Zahabu zimaze kugera hanze, ese zaje kugaruka mu maboko ya Professor gute?

Ubusambo bwo kwiba tone 90 za zahabu no kuzisohora muri banki ya Espagne wari umushinga wa nyakwigendera Berlin (Waje gupfa muri season 1) ndetse na Palermo. Ariko uwo mushinga bawugeza kuri Professor, inyigo yawo yose n’umuhungu wa Berlin (ubwo ni mwishwa wa Professor) ari we Raphael yabaga yumva, niwe rero waje kuziba Professor, abifashijwemo nuwari umugore wa Berlin, Tatiana. Iyibwa ry’izi zahabu ni naryo ryateye Professor kwishyikiriza Colonel Tamayo wari uyoboye operation yose yo guta muri yombi no guhagarika ubujura bwa Banki ya Espagne.

Iyibwa ry’izi zahabu ariko icyo abantu batamenye nuko nawo wari umupangu wa professor kuko yatekerezaga ko mu gihe Alicia Sierra yaramuka yigaruriye zahabu yazisubiza Leta ya Espagne maze bikamworohera mu gusaba gukurirwaho ibyaha byose yshinjwaga. Mbere y’uko Professor yishyikiriza Colonel Tamayo, yahaye agapapuro (Gusa ntitwamenye icyanditseho) ko gushyikiriza Raphael igihe yaba amaze kumubona. Ninako byagenze rwose Zahabu zirimurwa hatabayeho amananiza.

MONEY HEIST – LA CAS DE PAPEL yarangiye ite ?

Professor yishyikirije Colonel Tamayo, Abasore be bose bazengurutswe n’iminwa ya za AK-47 zitagira umubare, ikosa rimwe ni ukubamariraho Magazines amagana. Igitutu ni cyinshi kuri Colonel Tamayo uri gusabwa n’amabayozi bakuru ba Guverinoma ya Espagne kugarura zahabu, Kugeza iyi saha igisubizo gifitwe na Professor na Colonel Tamayo.

Aha professor icyo yakoze yakinnye ikarita ya nyuma na Colenel Tamayo. Kumuha zahabu za fake, hanyuma akamenyesha Leta ko Zahabu zabonetse zisubijwe muri Banki ya Espagne maze akica ibisambo byose ubundi agakora ikiganiro n’abanyamakuru ko ubujura bwashegeshe Leta ya Espagne bwari bumaze igihe burangiye, ndetse akanatanga urutonde rw’abaruguyemo kuko ntawuburana n’umupfu bityo nawe Agafatwa nk’intwari yahagaritse ubujura. Ibi ni nako byaje kugenda maze Professor n’abasore be bajya kurya Zahabu yari yarabitswe muri Portugal.

La Casa de Papel irangiye iciye uduhigo ndetse inigwijeho ibihembo bitari bike harimo nka Best screenplay series (2017), Audience Award–Best Spanish Series (2017), Premios Iris Best series (2018), 46th International Emmy Award best draw series (2018) n’ibindi byinshi.

Yanditswe na Martin Kubwimana

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button