AmakuruPOLITIKI

Menya byimbitse amateka y’ubuzima bwa Perezida Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 64

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavukiye hafi y’umujyi wa Ruhango mu ntara y’Amajyepfo, mu cyahoze ari Komine Tambwe yari imwe mu zari zigize Perefegitura ya Gitarama. Icyo gihe avuka hari tariki 23 Ukwakira 1957, bivuga ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, yizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 64

Muri iyi nkuru uramenyeramo byinshi kuri Paul Kagame ubwe, inzira y’ubuzima yanyuzemo n’ibindi bitandukanye byamuranze.

Perezida Paul Kagame ni Perezida wa 6 mu bayoboye u Rwanda, akaba ayobora iki gihugu guhera tariki 24 Werurwe 2000 uhereye igihe yayoboraga inzibacyuho, ubu imyaka ikaba imaze kuba 16 n’amezi 6 ari kuri uyu mwanya w’ubuyobozi. Paul Kagame wari Visi Perezida mbere yo kugera kuri uyu mwanya, yagiye ku buyobozi asimbuye Pasteur Bizimungu wari weguye. Mbere y’umwaka w’1994, Perezida Kagame yari ayoboye ingabo za RPA Inkotanyi zabohoye igihugu, icyo gihe yari umusirikare wari ufite ipeti rya General Major.

Umuryango Paul Kagame akomokamo

Paul Kagame ni mwene Deogratius Rutagambwa na Asteria Rutagambwa bari batuye i Tambwe ya Gitarama mbere yo guhungira hanze y’igihugu. Se wa Paul Kagame ari we Deogratius Rutagambwa, akomoka mu muryango umwe n’umwami Mutara III, ariko ntiyahisemo kubaho ubuzima bushamikiye cyane ku ngoma ya cyami ahubwo yahisemo kubaho ubuzima bwe busanzwe. Asteria Rutagambwa ; nyina wa Paul Kagame, akomoka mu muryango w’umugabekazi wa nyuma u Rwanda rwagize mbere y’uko ingoma ya cyami icyura igihe, uwo akaba ari Rosalie Gicanda. Paul Kagame niwe muhererezi mu muryango wabo, akaba avukana n’abandi bana batanu bakuru kuri we, na we wa gatandatu.

Paul Kagame n’umuryango we berekeza iy’ubuhunzi

Mu gihe ivanguramoko ryibasiraga abo mu bwoko bw’abatutsi, umuryango wa Paul Kagame uri mu miryango yatotejwe maze abasaga ibihumbi 100 bakava mu byabo bagahungira mu bihugu by’abaturanyi. Mu mwaka w’1959, umuryango wa Paul Kagame warahunze ujya kuba mu majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Rwanda aho wamaze imyaka ibiri, hanyuma baza kwerekeza mu gihugu cya Uganda, abo bagiye kuba mu nkambi ya Nshungerezi. Icyo gihe hari mu mwaka w’1962, Paul Kagame yari afite imyaka 5 gusa y’amavuko. Muri icyo gihe, ninabwo Paul Kagame yaje guhura bwa mbere na Fred Gisa Rwigema waje kuba inshuti ye ikomeye.

Paul Kagame mu mashuri

Paul Kagame yatangiriye amashuri hafi y’inkambi y’impunzi, aho we n’abandi bana b’impunzi bigiye icyongereza bagatangira no kumenyera iby’umuco w’abagande. Ku myaka 9 y’amavuko, yimukiye ku kindi kigo cy’amashuri abanza cya Rwengoro, mu bilometero bibarirwa muri 16 uvuye aho, maze aza kuharangiza amashuri abanza afite amanota meza kurusha abandi mu karere, biza kumugeza mu kigo cya Ntare, kimwe mu bigo byiza kurusha ibindi muri Uganda, dore ko na Perezida Museveni wa Uganda ariho yize amashuri ye.

Kagame na Fred Rwigema mu gihe cy’ubusore bwabo

Paul Kagame yapfushije Se mu myaka y’1970 ndetse muri icyo gihe aza kuburana na Fred Rwigema atari azi aho aherereye, maze ibi byose bituma amanota yagiraga mu ishuri agabanuka ariko ishyaka ryo kuzarwanya icyatumye we na bagenzi be b’abanyarwanda bahunga igihugu rikomeza kwiyongera. Yavuye ku kigo cya Ntare arangiriza amashuri yisumbuye ku kindi kigo cyo mu mujyi wa Kampala ariko ntiyagira amanota yo hejuru cyane nk’uko byari bisanzwe.

Igisirikare n’inzira y’intambara yo kubohora u Rwanda

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, Paul Kagame yasuye u Rwanda inshuro ebyiri, mu mwaka w’1977 no mu mwaka w’1978. Icyo gihe yari umusore muto w’imyaka hagati ya 20 na 21 gusa y’amavuko. Yageze mu Rwanda aza no kubasha guhura n’abandi bo mu muryango we, ariko kuko yari azi ko ari impunzi akaba ashobora gutabwa muri yombi, byatumye agira amakenga maze mu gusubira mu Rwanda yinjirira mu cyahoze ari Zaire aho guca ku mupaka wa Uganda, ngo hatagira uwagira icyo amukeka. Icyo gihe nibwo yakoze ibishoboka byose amenya neza igihugu, uko abantu babayeho na Politiki yacyo, anagira abantu amenyana nabo, ibi bikaba byaraje no kumufasha mu myaka myinshi yakurikiyeho.

Mu mwaka w’1978, Fred Rwigema yongeye kubonana na Paul Kagame, maze Rwigema amenyesha Kagame ko mu gihe atari ahari, yabashije kwihuza n’umutwe w’inyeshyamba za Yoweri Museveni wari uri mu gihugu cya Tanzania, dore ko Museveni icyo gihe yashakaga guhirika Idi Amin wayoboraga Uganda. Mu 1979, Fred Rwigema yasubiye muri Tanzania gushyigikira Museveni mu ntambara bari bashyigikiwemo n’ingabo za Tanzania ndetse n’abandi bagande bari barahunze igihugu, maze batsinda Idi Amin bamuhirika ku butegetsi.

Gutsindwa kwa Idi Amin, byatumye Kagame n’abandi basore b’impunzi, babifashijwemo na Fred Rwigema, bihuza n’ingabo za Museveni wari wamaze kwinjizwa mu bagize guverinoma y’inzibacyuho. Kagame yagiye muri Tanzania maze Leta ya Tanzania yari ishyigikiye ubutegetsi bushya bwa Uganda, imuha imyitozo mu by’ubutasi.

Mu 1980, muri Uganda habaye amatora maze Milton Obote aba ari we uyatsinda, Museveni yanga kwemera ibyayavuyemo ndetse we n’abo bari kumwe bahita begura muri guverinoma yari igiye kuyoborwa na Obote, bayoboka iy’ishyamba ngo bazabashe guhirika Obote.

Kagame na Rwigema nabo bahise biyunga kuri we, bagamije icya mbere kurwanirira impunzi z’Abanyarwanda zicwaga na Obote, ariko banafite umugambi wo gushaka ubunararibonye bwazabafasha gusubira mu gihugu cyabo bagatahukana n’izindi mpunzi. Mu 1986, ingabo 14.000 zirimo abanyarwanda 500 zafashe umujyi wa Uganda, Museveni aba Perezida maze Kagame na Rwigema ahita abagira abasirikare bakomeye mu gisirikare cya Uganda. Kagame icyo gihe yari akuriye ibiro by’ubutasi.

Mu mwaka w’1989, Perezida Habyarimana wayoboraga u Rwanda hamwe na benshi mu basirikare ba Uganda, bashyize mu majwi Museveni ko aha impunzi z’abanyarwanda imyanya ikomeye mu gisirikare, maze biza gutuma abakura kuri iyi myanya ariko bakomeza kuba inkoramutima ze.

Ibi byatumye bakaza umurego wo gushaka uko bazabohora u Rwanda, baza kwinjira muri RPF yari imaze igihe ishinzwe, ndetse Fred Rwigema ahita ayiyobora nyuma y’igihe gito ayinjiyemo, maze bakomeza ibikorwa byo gutegura intambara yo kubohora u Rwanda.

Mu kwezi k’Ukwakira 1990, ingabo zirenga 4000 za RPF zari ziyobowe na Fred Rwigema zinjiye i Kagitumba, bagera hafi y’ibirometero 60 uvuye i Gabiro. Icyo gihe Paul Kagame ntiyari ahari, yari mu masomo ya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Fred Rwigema wari uyoboye urugamba, yarashwe ku munsi wa gatatu w’igitero maze bituma ingabo yari ayoboye zishoberwa.

Uko Kagame yafashe icyemezo cyo kuva muri Amerika

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye mu minsi ishize n’ikinyamakuru Financial Times, yasobanuye inzira y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ava imuzi n’imuzingo ingorane bahuye nazo muri urwo rugamba ndetse anakomoza ku kuntu urugamba rujya gutangira mu 1990, yafashe icyemezo cyo kuva mu kigo cya gisirikare kiri i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko abakomanda b’icyo kigo bikabagora kumwumva.

Perezida Kagame ati : “Muri Kansas, mu kigo cya gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Army Command and General Staff College), nari mpari nk’umugande. Ubwo rero, igihe urugamba rwatangiraga, tariki 1 Ukwakira mu 1990, cyari igihe nyacyo twagombaga gukora igishoboka cyose ndetse tukiyemeza guhangana n’ibyo twari guhuriramo byose, ariko twagombaga kugira icyo dukora… Ni uko rero ubwo najyaga kureba abakomanda b’ikigo nkababwira ko ngomba guhagarika, byarabayobeye, byababereye urujijo. Barambwiye bati ibyo se birakureba aho iki ? Ibyo mu Rwanda birakurebaho iki ? Wowe uri umugande ! Ni uko umukomanda wabimbwiye ndamubwira nti, si byo. Naje hano nitwa umugande, ariko hari ikindi kintu cyabaye kirimo gutuma ubu ngomba kuba uwo nahoze ndiwe kuva mu gihe kirekire gishize… Ni uko nahavuye, ndagaruka, ubwo umukomanda wari uyoboye urugamba yari yishwe umunsi ukurikira itangizwa ryarwo, Fred Rwigyema yari yishwe, mpageze mbona ibintu byazambye…”

Perezida Kagame yasobanuye ko ubwo yamaraga kugaruka, Fred Gisa Rwigema amaze kwicwa, yumvaga atazi aho azahera. Bamwe mu basirikare bakomeye yahasanze, batangiye kumubwira ko ibyiza basubira muri Uganda bagasaba Perezida Museveni ko bakongera kuba muri Uganda nk’impunzi, aha ngo amahitamo yari abiri ; kwemera kongera bakaba impunzi no gukomeza urugamba rutoroshye, ari nacyo cyari gikomeye cyane ariko ninacyo bahisemo.

Abenshi muri aba basirikare, ngo icyabateye imbaraga zo gushikama bakarwana urwo rugamba, ni uko bari barikuyemo ibitekerezo byo gusubira muri Uganda nk’ingabo zatsinzwe ngo bongere basabe ko bahabwa umwanya nk’impunzi. Ni uko baje kwiyemeza ko bagomba gushaka uko bisuganya, bajya mu bice bitari kure cyane y’umupaka wa Uganda, berecyeza mu misozi.

Kagame ubwo yasubiraga muri Afrika akayobora urugamba, ingabo zari zatatanye kuburyo hari hasigaye abatarenga 2000, ariko yarabahuje barisuganya banasaba ubufasha mu mpunzi z’abanyarwanda bari mu bihugu bitandukanye, maze muri Mutarama 1991, Paul Kagame n’ingabo ze bongera gutera u Rwanda banyuze mu majyaruguru, babikora batunguranye kuko bari barabanje kwisuganyiriza mu birunga.

Intambara yarakomeje, bigera aho hatangira imishyikirano y’amahoro, yaberaga i Arusha muri Tanzania, ari nabwo abatutsi mu Rwanda batangiraga kwicwa cyane. Byarakomeje kugeza ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga mu 1994 amasezerano y’amahoro yo gucyura impunzi atarashyirwa mu bikorwa, General Major Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye bahangana noneho n’urugamba rwo guhagarika Jenoside rwaje gusozwa muri Nyakanga 1994.

Paul Kagame n’umuryango w’abamukomokaho

Tariki 10 Kamena 1989, Paul Kagame yashakanye na Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n’umuryango we. Bakoreye ubukwe mu gihugu cya Uganda. Kagame yari yarasabye abo mu muryango we kumurangira umugore ukwiriye, baza kumurangira Jeanette maze ajya kumusura muri Kenya, nawe amusaba kuzamusura muri Uganda.

Jeanette yakunze cyane gahunda ya RPF yo gushaka uko impunzi zazatahuka zigasubira mu Rwanda, bakomeza umubano wabo igihe kiragera bararushinga. Ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Ibintu 5 byihariye ukwiye kumenya no kuzirikana kuri Perezida Paul Kagame
Ikintu kidashidikanywaho, ni uko Perezida Paul Kagame ari umwe mu bantu batangaje kandi bafite umwihariko nk’uko byemezwa n’abantu batandukanye ku isi. Mu bihugu byinshi hirya no hino, usanga hibazwa iby’uyu mukuru w’igihugu cy’u Rwanda abatari bacye bita intwari, ariko kandi koko hari ibintu byinshi yihariye.

Muri iyi nkuru, turagaruka ku bintu 5 byihariye ukwiye kumenya kuri Perezida Kagame :

1. Paul Kagame niwe Perezida wenyine mu mateka y’u Rwanda watowe n’abaturage ahatana n’abandi bakandida

Mu mateka y’u Rwanda, aba Perezida benshi bagiye bayobora u Rwanda nyuma yo gutsinda amatora, babaga biyamamaje ari bo bonyine, Paul Kagame akaba ari we Perezida rukumbi wagiye ku butegetsi binyuze mu matora rusange aho abaturage bose bujuje ibisabwa bihitiramo uwo bashaka mu bakandida benshi.

Abaperezida bose bayoboye u Rwanda, uko bagiye ku butegetsi n’uko byabagendekeye

Duhereye kuri Mbonyumutwa Dominique wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda akayobora amezi 9, yari yagiyeho nta matora rusange y’abaturage yakozwe. Yasimbuwe na Kayibanda Grégoire wabaye Perezida wa kabiri mu mateka y’u Rwanda, akaba ari nawe wa mbere waruyoboye kuva rwabona ubwigenge ndetse ninawe wa mbere wabaye Perezida habayeho amatora ariko nabwo ntiyari amatora rusange ngo abaturage bahabwe umwanya bitorere umukandida umwe muri benshi.

Nyuma Habyarimana Juvenal yahiritse Kayibanda ahita ajya ku butegetsi, maze ku gihe cye haza kuba amatora ariko asa n’ikinamico. Amatora ya mbere yiyamamajemo wenyine ni aya tariki 24 Ukuboza 1978 aho byatangajwe ko yatowe ku kigero cya 98.99%, ayakurikiyeho yabaye tariki 19 Ukuboza 1983 nabwo bitangazwa ko yatsinze ku kigereranyo cya 99.97%, naho andi yabaye tariki 19 Ukuboza 1988 byatangajwe ko yayatsinze ku kigereranyo cya 99.98% nabwo yiyamamaje wenyine.

Nyuma y’iminsi ibiri indege ya Habyarimana Juvénal irashwe muri Mata 1994, Dr Sindikubwabo Théodore wari ukuriye Inteko Ishinga Amategeko icyo gihe, niwe wabaye Perezida kuva tariki 9 Mata 1994, mu cyari cyiswe Leta y’Abatabazi. Uyu nawe yamaze amezi atatu ari Perezida ariko ntabwo yari yarigeze atorwa n’abaturage.

Pasteur Bizimungu, niwe wahise ayobora u Rwanda nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside, akaba yaricaye mu ntebe y’ubuyobozi tariki 19 Nyakanga 1994 kugeza ubwo yatangazaga ko yeguye ku bushake tariki 23 Werurwe 2000. Uyu nawe yari yagiye ku buyobozi hatabaye amatora rusange y’abaturage.

Kuwa Gatandatu tariki 22 Mata 2000 ku isaha ya saa 11:45 za mu gitondo ku isaha y’i Kigali, kuri sitade nkuru y’u Rwanda ; sitade Amahoro i Remera, Paul Kagame wari visi Perezida w’u Rwanda icyo gihe, nibwo hatangajwe ko yagiye mu ntebe y’ubuyobozi nka Perezida wa Repubulika by’agateganyo, nyuma yo kwegura kwa Pasteur Bizimungu. Aha yari agiye kuyobora inzivacyuho nyuma yo gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Tariki 25 Kanama 2003, Paul Kagame wari umaze imyaka itatu ari Perezida w’inzibacyuho, yatowe n’abaturage kuva ubwo yemererwa kuyobora manda ye ya mbere y’imyaka 7, yarangiye muri 2010. Tariki 9 Kanama 2010, Paul Kagame yatorewe manda ya kabiri igomba kuzarangira muri 2017, gusa nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ku busabe bw’abaturage bamugaragarije ko bamukunda kandi bifuza ko yakomeza kubayobora indi myaka myinshi, ubu Paul Kagame ni umwe mu bakandida baziyamamaza mu matora yo mu mwaka utaha wa 2017, hakaba hari n’icyizere cyinshi cy’uko ari we uzatsinda agakomeza kuyobora u Rwanda mu gihe kizaza.

2. Paul Kagame niwe wenyine wabaye Visi Perezida mu mateka y’u Rwanda, kandi iyo abishaka yari guhita aba Perezida ariko nta nyota yari abifitiye

Ubwo Jenoside yahagarikwaga Pasiteri Bizimungu akagirwa Perezida, yari afatanyije na Major General Paul Kagame wari Visi Perezida akaba ari nawe wari umugaba mukuru w’ingabo ndetse na Twagiramungu Faustin ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Mbere y’iki gihe na nyuma yacyo, nta wundi muntu wigeze uba Visi Perezida w’u Rwanda mu mateka y’imiyoberere y’iki gihugu cy’imisozi igihumbi. Abandi ba Perezida na Paul Kagame arimo, bagiye bungirizwa muri Guverinoma n’aba Minisitiri b’Intebe.

Nk’uko yabyivugiye mu mwaka wa 2006, Perezida Kagame yashimangiye ko ku giti cye atigeze yifuza kuba Perezida. Uretse n’ibyo kandi uburyo yari ayoboye ingabo zabohoye u Rwanda zigafata igihugu ariko ntahite aba Perezida icyo gihe kugeza ubwo yaje kugera kuri uwo mwanya nyuma y’imyaka 6 yose, bishingirwaho n’abatari bacye bemeza ko nta nyota yo kuba Perezida yari afite, kuko akenshi uyoboye ingabo zirwanya ubutegetsi iyo buhiritswe ahita aba umukuru w’igihugu nta yandi mananiza, bityo iyo Kagame aba afite iyo nyota, muri Nyakanga 1994 yari guhita aba Perezida wa Repubulika.

3. Paul Kagame yatangiye gukurikirana cyane ibya Politiki y’u Rwanda na mbere yo kuba umusirikare

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, Paul Kagame wari mu buhunzi yasuye u Rwanda inshuro ebyiri, mu mwaka w’1977 no mu mwaka w’1978. Icyo gihe yari umusore muto w’imyaka hagati ya 20 na 21 gusa y’amavuko kandi yari atarajya mu gisirikare. Yageze mu Rwanda aza no kubasha guhura n’abandi bo mu muryango we, ariko kuko yari azi ko ari impunzi akaba yarashoboraga gutabwa muri yombi, byatumye agira amakenga maze mu gusubira mu Rwanda yinjirira mu cyahoze ari Zaire aho guca ku mupaka wa Uganda, ngo hatagira uwagira icyo amukeka. Icyo gihe nibwo yakoze ibishoboka byose amenya neza igihugu, uko abantu babayeho na Politiki yacyo, anagira abantu amenyana nabo, ibi bikaba byaraje no kumufasha mu myaka myinshi yakurikiyeho.

Mu mwaka w’1978 avuye mu Rwanda, nibwo yongeye kubonana na Fred Rwigema bari bamaze iminsi baraburanye, maze Rwigema amenyesha Kagame ko mu gihe atari ahari, yabashije kwihuza n’umutwe w’inyeshyamba za Yoweri Museveni wari uri mu gihugu cya Tanzania, dore ko Museveni icyo gihe yashakaga guhirika Idi Amin wayoboraga Uganda. Mu 1979, Fred Rwigema yasubiye muri Tanzania gushyigikira Museveni mu ntambara bari bashyigikiwemo n’ingabo za Tanzania ndetse n’abandi bagande bari barahunze igihugu, maze batsinda Idi Amin bamuhirika ku butegetsi.

Gutsindwa kwa Idi Amin, byatumye Kagame n’abandi basore b’impunzi, babifashijwemo na Fred Rwigema, bihuza n’ingabo za Museveni wari wamaze kwinjizwa mu bagize guverinoma y’inzibacyuho. Kagame yagiye muri Tanzania maze Leta ya Tanzania yari ishyigikiye ubutegetsi bushya bwa Uganda, imuha imyitozo mu by’ubutasi.

4. Paul Kagame ni we Perezida wafashije mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo byinshi ariko ntabyiyitirire

Kuva Paul Kagame yaba Perezida, impinduka mu burezi, mu bukungu, mu bikorwa remezo, mu kurwanya ruswa, mu ishoramari ry’abanyamahanga baza gushora imari mu Rwanda, umutekano, kurwanya ruswa, guteza imbere uburinganire, kwegereza ubuyobozi abaturage, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi, byatumye amahanga kugeza n’ubu atabasha kwiyumvisha iyobera ry’ukuntu Abanyarwanda batemanaga mu myaka 22 ishize, bateye imbere kandi bakongera kubana mu mahoro n’ubwumvikane byari byarabuze mbere y’uko bicana, aho mu kazi no mu mashuri harangwaga ivangura rishingiye ku moko no ku turere.

Ibihembo n’ibikombe Perezida Kagame yagiye ahabwa hirya no hino ku isi, bishimangira ishusho yihariye y’imiyoborere yimakaje mu Rwanda, agahindura igihugu cyari cyarazahaye, akabanisha abanyarwanda akabayobora mu nzira ikwiriye kandi ibaganisha ku iterambere mu nzego zose, kuburyo impinduka zigaragarira buri wese.

Nyamara n’ubwo Perezida Paul Kagame yakoze ibi byose, nta hantu mu Rwanda hari ikintu cyubatswe mu gihe yayoboraga wasanga kitwa icye mu nyito y’amazina yacyo. Nyamara ku bandi bayoboye u Rwanda bakabasha kubaka ibikorwa remezo, bahitaga babyiyitirira. Urugero hari Sitade yari i Gitarama yitwaga Sitade ya Mbonyumutwa. Sitade y’i Muhanga n’izindi zo mu Ntara, amasoko n’ibindi bikorwa remezo byari mu gihugu nyuma ya Jenoside, wasangaga byanditsweho ko ari ibya Perezida Juvenal Habyarimana… Ikibuga cy’indege cy’i Kanombe, cyahoze kitwa icya Kayibanda. Muri rusange, aba Perezida benshi mu ba Perezida bagize ibikorwa remezo byubakwa ku gihe cy’ubutegetsi bwabo, byahitaga bifata amazina yabo.

Ubu biramutse bibayeho tukagira ibintu bimwitirirwa, mu Rwanda twagira za Sitade Paul Kagame nyinshi, tukagira ibitaro byitwa Paul Kagame Hospitals, amashuri ya Kaminuza ugasanga hari za Paul Kagame College na Paul Kagame University…

5. Umuntu Perezida Kagame afata nk’icyitegererezo (Role Model)…

Mu minsi ishize, mu Rwanda habereye inama ya “World Economic Forum”. Mu bagize amatsiko yo kumenya uwo Perezida Paul Kagame afata nk’icyitegererezo mu buzima bwe, harimo n’abateguye iyi nama mpuzamahanga yaberaga i Kigali kuva tariki 11 kugeza tariki 13 Gicurasi 2016, ndetse nyuma yayo mu bibazo yabajijwe n’iki kikaba kirimo.

Mu gusubiza, Perezida Paul Kagame yagize ati : “Nagiye nigira ku bintu bitandukanye kuruta uko nigira ku bantu bihariye ku giti cyabo. Ariko, hari abantu b’ibihangange, mu bice bitandukanye by’isi. Ubona hari abantu b’igitangaza bakoze ibintu byiza, bikagira impinduka ku batuye isi bose. Gusa njye nigira ku bintu biba birimo kuba (cyangwa ibyabaye), ibibazo bibaho n’uburyo bishakirwa ibisubizo, aho gukora ibintu nigana gusa umuntu umwe runaka”

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button