Uncategorized

Meddy ari mu nzira zigaruka i Kigali ahabwa igihembo yegukanye n’abarimo Knowless na Hope Azeda mu irushanwa ryateguwe na Rwema Events.

Abahanzi Ngabo Medard Jorbert umenyerewe ku izina rya Meddy ku rubyiniro na Ingabire Butera Jean d’Arc [Butera Knowless] ni bamwe mu bantu batandatu batsindiye ibihembo byiswe “Mothers of Hope” bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere.

Ibi bihembo bigamije gushimira abagize uruhare mu guteza imbere Inganda Ndangamuco no gukomera kwazo kuva mu myaka 10 ishize.

Hope Azeda

Byateguwe na Rwema Events biterwa inkunga na American Institute of Arts. Batandatu batsinze harebwe ku bikorwa bya buri muntu ku giti cye, hashingiwe ku cyiciro cyangwa se ibyo akora abarizwamo.

Hanarebwe icyo ibyo bikorwa bye byamariye ubuhanzi Nyarwanda na sosiyete muri rusange muri iyo myaka yose itambutse.

Umuhanzi mwiza w’ikinyacumi [Decade Artist] yabaye Meddy. Yahawe iki gihembo ku bw’ikorwa bye bimenyekanisha igihugu n’iterambere ry’umuziki Nyarwanda yagizemo uruhare.

Butera Knowless yahembwe nk’umugore w’ikinyacumi [Decade Female Artist]. Iki gihembo agicyesha kuba yarabaye umuhanzi mwiza mu myaka 10 ishize n’uruhare rwe mu gutinyura no kubera ikitegererezo abandi bakobwa/abagore.

Hope Azeda washinze Itorero Mashariki n’Iserukiramuco rya Ubumuntu we yahembwe nk’umugore witangiye ubuhanzi mu myaka 10 ishize [Arts Patron of the Decade].

Igihembo agikesha imirimo inyuranye akora mu buhanzi, uruhare yagize mu gufasha benshi kwinjira mu buhanzi nyarwanda n’ibindi. Hiyongereye no kumenyekanisha u Rwanda binyuze mu bikorwa birimo amaserukiramuco yagiye yitabira n’ibindi.

Producer Zizou Alpacino yahembwe nk’umuntu wamenyekanishije umuziki kandi akawukora kuva mu myaka 10 ishize [Decade Promoter and Producer]. Iki gikombe agicyesha uruhare rwe mu gufasha abahanzi nyarwanda, mu kubaka ubumwe no mu kwagura umuziki w’u Rwanda muri rusange.

Umunyamakuru w’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Anita Pendo yahawe igihembo cy’umushyushyarugamba w’ikinyacumi [Decade MC]. Ni igihembo akesha kuba amaze imyaka irenga 14 ari muri aka kazi, kandi adacika intege.

Ashimirwa uruhare yagize mu gutuma abantu bongera kwidagadura abinyujije mu mpano afite yo gushyushya imbaga.

Ikiciro gikuru muri ibi bihembo cyiswe ‘Lifetime Achievement’ aho igihembo cyahawe Mutamuliza Annonciata uzwi nka Kamaliza.

Iki gihembo yagihawe kubera ko ‘afatwa nk’uwibarutse umuziki, benshi bamufatiraho urugero kugeza n’uyu munsi aho ibikorwa bye bigishingirwaho mu iterambere ry’umuziki nkuko inyarwanda.com ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Bitandukanye n’ibindi bihembo, aho abahatana bagaragazwa muri buri byiciro, hanyuma abafana n’abandi bakagira uruhare mu guhitamo utsinda.

Muri ibi bihembo, komite ibitegura n’iyo ihitamo uwo baha igihembo. Umuyobozi wa Rwema Events, Mucyo Rwema yabwiye INYARWANDA ko ibi bihembo bizaba ngaruka mwaka, kandi babyitezeho gukomeza urugendo rw’umuziki w’u Rwanda.

Ati “Ikintu twifuza ni uko ubuhanzi Nyarwanda bwakwaguka. Ndetse n’umuco wo gushimira ugatera imbere mu Banyarwanda. Mu myaka itanu turifuza ko cyaba ari igikorwa kinini noneho gifite icyo kimarira abahanzi mu rwego rwo hejuru. Agakora avuga ati ndashaka ko nanjye nazabona kiriya gihembo.”

Akomeza ati “Ni igihembo kizajya gitangwa buri mwaka n’ubundi muri Gashyantare.” Buri wese watsinze azahabwa n’amafaranga.

Mucyo avuga ko buri wese wegenewe iki gihembo yabimenyeshejwe. Bityo ko mu biganiro bagiranye na Meddy ubarizwa muri Amerika yababwiye ko ‘ashobora’ kuza mu Rwanda cyangwa se akohereza umuhagarariye.

Ati “Kugeza ubu ngubu ntabwo turamenya niba Meddy azaza. Twaraganiriye, ashobora kuza, icyo dufite tuzi ni uko ashobora kwitabira ibi bihembo. Cyane ko twagize umwanya munini wo kuganira nawe kimwe n’abandi bose, agaragarizwa icyo bizamumarira nk’umuhanzi yumva ko ari ikintu nawe yazamo.”

Akomeza ati “Ku buryo kuva muri Amerika aza mu Rwanda atari ibintu byamugora cyane. Gusa, aramutse ataje hari abamureberera hano mu Rwanda baza gufata igihembo cyiwe. Meddy tuganira yatubwiye ko ashobora kuza cyangwa akatwoherereza umubyeyi we cyangwa n’umujyanama we.”

Ibi bihembo bizatangwa tariki 25 Gashyantare 2022 kuri Classic Hotel i Musanze, aho kwinjira ari 5, 000 Frw na 10,000 Frw cyangwa se ukaba ufite ubutumire.

Ibihembo ‘Mothers of Hope Awards’ bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere

Yanditswe na Dushimimana Elias

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button