MU MAHANGAPOLITIKI

Manny Pacquiao yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Phillipines

Uwari umukinnyi mpuzamahanga w’iteramakofe Manny Pacquiao yatangaje ko afite gahunda zo kwiyamariza kuyobora igihugu cye avukamo cya Phillipines kandi agahangana na perezida Rodrigo Duterte ugiye gusoza manda ye dore ko yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2016.

Uyu wahoze ari umuteramakofi yamenyekanye cyane mu mirwano yo guterana amakofe aho yagiye atsinda imirwano myinshi yaje kugana inzira ya politiki guhera mu mwaka wa 2007 ariko ntiyabasha gutsinda amatora gusa mu mwaka wa 2010 yaje gutsinda amatora mu ntara yitwa Sumbawanga bituma aba umudepite.

Mu 2016 yatsindiye kujya muri Sena ya Phillipines akaba ari muri manda izarangira mu 2022 aho yahise atangaza ko azahatanira kuyobora Phillipines.

 Manny Pacquiao yatangaje ko agiye kuziyamariza kuyobora Phillipines.

Uyu mugabo watangiye iteramakofe ku myaka 14 yarwanye indwano 72 atsinda 63 anganya ibiri atsindwa isaga 7, yongeye kugaruka mu maso y’isi cyane ubwo yateganyaga kurwana na Floyd Mayweather jr wanaje kumutsinda mu 2016 i Las Vegas.

Pacquiao aramutse yemerewe kwiyamamaza yazahangana na perezida Duterte unaherutse gutangazwaho ko yatangiye gukorwaho iperereza na ICC ku birego birimo kubangamira uburenganzira bwa muntu, ni umutegetsi uzwiho gukoresha imvugo ikakaye mu buryo bujya butungura benshi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button