AmakuruMU MAHANGAPOLITIKI

M23 Yamaze Kuvanamo Umupaka wa Congo na Uganda Witwa Kitagoma

Umutwe wa M23 watangaje ko urimo kugenzura umupaka wa Kitagoma uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, nyuma y’uko utsinze ingabo za FARDC mu mirwano yabaye ku itariki ya 20 Kamena 2022

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yahamije aya makuru mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika, avuga ko ibi bikorwa bya gisirikare byakozwe mu rwego rwo kwagura Akarere uyu mutwe ugenzura.

Bivugwa ko iyi mirwano karundura itoroshye yamaze amasaha arindwi, aho ingabo za FARDC zari zifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba. Umupaka ukomeye wa Kitagoma uherereye muri Gurupoma ya Binza, muri Teritwari ya Rutschuru.

Mu itangazo ryasohowe na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen. Costantin Ndima rihamya ko Umupaka wa Bunagana uri gukoreshwa na M23, yaba ibiro by’abinjira n’abasohoka n’indi mirimo ijyanye na gasutamo bityo akaba asaba abantu kudakoresha uwo mupaka ngo kuko byaba ari ugutera inkunga umutwe w’iterabwoba.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button