Lt Gen. Mubarakh Muganga yasuye ingabo z’igihugu ziri muri Mozambique

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko rw’iminsi 4 mu gihugu cya Mozambique ahari Ingabo na Polisi aho bagiye kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado yari imaze imyaka isaga 5 yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba ishamikiye kuri Islamic State.
Ku munsi nibwo yageze i Mocimboa da Praia, aho yakiriwe n’umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’ingabo zagiye kugarura amahoro muri Cabo Delgado Maj Gen Innocent Kabandana amusobanurira aho ibikorwa bya gisirikare byo guhashya imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado aho bigeze.

Lt Gen Mubarakh Muganga yanahuye kandi n’ingabo z’u Rwanda anazishimira ibikorwa byiza byakozwe kuva igihe zagereye muri Mozambique.
Yakomeje atanga ubutumwa bw’ishimwe ry’umugaba w’ikirenga w’ingabo Nyakubahwa Repubulika, Perezida Paul Kagame, ku bikorwa byo kugarura umutekano bimaze kugerwaho kuva aho ingabo z’u Rwanda zigeze muri Cabo Delgado. Lt Gen Mubarakh yasabye Ingabo gukomeza umuvuduko no gukomeza kuba ba ambasaderi beza b’u Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda ku zifatanije n’ingabo za Mozambike zarwanye kandi zirukana imitwe y’iterabwoba mu mijyi myinshi harimo ibirindiro byayo bikuru muri MOCIMBOA DA PRAIA n’utundi turere turimo AWASSE, PALMA, QUIONGA, CHINDA, MBAU, MAPALANGANHA, TETE, NJAMA, QUELIMANE n’ahandi benshi hari harabaye indiri yiyi mitwe. vuba aha kandi RDF yabashije kwigarurira SIRI I na SIRI II hafatwaga nk’uduce twabo dukomeye.
U Rwanda rwohereje ingabo na Polisi bagera ku 1000 mu ntangiriro za Nyakanga ku busabe bwa Mozambique ndetse n’amasezerano ibihugu byombi bifitanye mu by’umutekano, dore ko Perezida Filipe Nyusi yaje mu Rwanda mu kwezi kwa 4 akagirana ibiganiro n’umukuru w’igihugu byagarutse ku bijyanye n’umutekano utari wifashe neza muri Cabo Delgado aho Ibyihebe byari ku muvuduko udasanzwe.

Cabo Delgado yabaye isibaniro ry’imitwe y’iterabwoba mu ntangiriro za 2016 ubwo ibyihebe byigaruriraga uduce twinshi turimo n’ahari haravumbuwe gaz aho ikigo gikomeye cy’abafaransa cya Total cyari cyaratangiye kuhubaka uruganda ruzajya rutunganya gaz.
AMAFOTO: MOD RWANDA