IMIKINO

Lionel Messi yagize imvune

Rutahizamu wa Paris Saint Germain Loinel Messi yakuwe mu rutonde rw’abakinnyi bazakina na Metz ku munsi w’ejo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bufaransa nyuma yo kugaragarwaho imvune nkuko PSG yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter.

Iyi kipe yatangaje ko andi makuru ajyanye n’uko Lionel Messi amerewe azashyirwa ahagaragara mu masaha 48 ari imbere. Gusa, hari impungenge ko iyi mvune yaba ikomeye kandi PSG ifite umukino izahuramo na Manchester City mu cyumweru gitaha.

Paris Saint-Germain izabanza kwakira Montpellier ku wa Gatandatu muri Shampiona mbere yo guhura na Manchester City nyuma y’iminsi itatu mu mukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda ya UEFA Champions League.

Lionel Messi ntiyahiriwe n’intangiriro ze muri PSG, kuva avuye muri FC Barcelone yari amazemo imyaka 21, aho kugeza ubu nta gitego aratsinda mu mikino itatu.

Messi ashobora kudakina na Manchester City

Yavunitse mu gihe ku mukino wa Lyon wabaye ku Cyumweru ndetse yasimbujwe n’umutoza Mauricio Pochettino kuri uyu mukino wari uwa mbere akiniye mu rugo kuri Parc des Princes.

Messi yakuwe mu kibuga ku munota wa 76, agaragara areba nabi umutoza Pochettino ubwo yasimburwaga ndetse ntiyigeze amuha ikiganza ubwo yageraga hanze y’ikibuga.

Hejuru y’ibyo, uyu mugabo w’imyaka 34 yazamuye ikiganza cye mu kwerekana ko atigeze yishimira icyemezo cya Pochettino bavuka mu gihugu kimwe cya Argentine.

Kuri ubu, amaze kugaragara mu mikino itatu ya PSG, akina igiteranyo cy’iminota 190, ariko aracyegereje kuyitsindira igitego cya mbere.

Uretse imvune ya Messi, Paris Saint-Germain yamaze kugarura mu myitozo abarimo Marco Verratti na Sergio Ramos witoza wenyine mu gihe ari gukiruka imvune.

Paris Saint-Germain ni yo iyoboye urutonde rwa Ligue 1 aho yatsinze imikino yose uko ari itandatu imaze gukinwa, irimo uwo yatsinzemo Lyon ibitego 2-1 ku Cyumweru ibifashijwemo n’igitego cyinjijwe na Mauro Icardi mu minota y’inyongera.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button