AmakuruPOLITIKI

Kuki Kagame Atorwa ku Majwi 99% Abanyaburayi n’Abanyamerika Bakabibonamo Ikibazo?Hon. Tito Rutaremara

Nkuko bisanzwe Hon. Tito Rutaremara yongeye kwandika ku rubuga rwa Twitter impamvu Abanyarwanda batora cyane Perezida Kagame bikababaza abanyamahanga

A) IMPAMVU ABANYARWANDA BAKUNDA KAGAME

Kagame yabohoye iki gihugu agiha umutekano, agiha ubumwe, agiha iterambere yahaye Abanyarwanda agaciro

Abanyarwanda bose n’Abanyafurika babona ko akiganisha heza,bakimukeneye.

B) KUKI KAGAME ATORWA N’ABATURAGE BENSHI BARENZE 90% ?

Impamvu ni ebyiri

I) abanyarwanda baba mu mashyaka bashaka guhiganywa na Kagame abenshi baba bataragira imihigo ingana ni iye

ii) Abandi ni abaza bashyigikiye amacakubiri abanyarwanda batakibonamo/ batagishaka, urugero: Twagiramungu yaraje abona 3%.

Abandi baza bigisha ingengabitekerezo ya Genocide bagahanywa n’amategeko.

C) KUKI ABANYABURAYI N’ABANYAMERIKA BATABYUMVA

I) AMATORA Y’IBURAYI

Abayobozi b’Iburayi ntibakorera abaturage bakorera udutsiko duto tw’abanyembaraga (bafite imitungo myinshi)

Nicyo gituma iyo biyamamaza babeshya abaturage ngo bazakora ibi ni ibi ntihagire igikorwa, abaturage babo usanga baranze abanyapolitike bavuga ko ari abanyabinyoma ko na politike ari ibinyoma ( Nyamara politike ari ukuyobora society ukayifasha gutera imbere).

Niyo mpamvu muri Amerika n’Iburayi hatora abaturage bake cyane ugereranyije n’abamerewe gutora. BIRABATANGAZA iyo babonye mu Rwanda amatora ari umunsi mukuru abaturage bose bitabira.

URUGERO RW’AMATORA MURI AMERIKA:

Amatora ya Reagan : Mu 1981 abanyamerika bagombaga gutora peresida,hatoye 28% gusa nawe atorwa n’abari hasi ya 14% by’abagombaga gutora, aratorwa aba peresida wa AMERIKA ategeka n’ISI.

Ushingiye ku gisobanuro baha demokarasi ari Peresida Reagan na Peresida Kagame uwo abaturage bishimiye ninde?

E) KUKI ABANYABURAYI N’ABANYAMERIKA BATIFUZA ABAYOBOZI B’IMPINDURAMATWARA

Abayobozi b’impinduramatwara bashinzwe guhindura society barwanya ubukene, barwanya ubujiji, baha abaturage babo agaciro

Abanyaburayi barabitinya kuko iyo abaturage bajijutse kandi bagatera imbere, bashaka ubwigenge ntabwo baba bakemera igitugu cy’abanyaburayi.

B) IBYO BABAKORERA

I) Barabarwanya: bakoresha amafaranga batanga nk’imfashanyo kugirango babone uko bagushyireho igitugu cyo gukora ibyo bashaka cyangwa se bakayaha abarwanya leta ngo bakurwanye.

Bakoresha imiryango minini y’ubukungu: IMF, WORLD BANK.

Bakoresha imiryango minini y’ubutabera: ICC

Bakoresha imiryango y’uburenganzira bwa muntu (Human Right watch) naza ONG.

Bakoresha itangazamakuru ryabo( ribeshya, ryirengagiza ukuri, propaganda, kuvuga ibitagenda gusa kandi hari ibigenda neza ntibabivuge.)

Bakoresha amadini yabo, ibyo byose byananirana bagakoresha ingabo zabo cyangwa izahandi zikakurwanya.

Umuyobozi w’impinduramatwara ibicamo batamukomerekeje aba ari umuhanga cyane.

UBUBASHA BW’ABATURAGE

Abanyarwanda muri iki gihe bamenye ububasha bahabwa n’itegeko nshinga, babonye ko Kagame agiye kurangiza manda ya 2 kandi igihugu kikumukeneye….

Abanyarwanda barenga miliyoni bandikiye inteko ishinga-mategeko ngo ihindure ingingo y’ijana na rimwe (101) yabuzaga Peresida Kagame kwiyamariza manda ya 3.

Imitwe yombi,Abadepite na Sena barebye mu itegeko nshinga ingingo 193 y’icyo gihe yabahaga abaturage uburenganzira bwo gukuraho cyangwa kongera manda ya peresida binyuze muri referendum, Niko byakozwe ntanubwo byabaye ngombwa gukuraho cyangwa guhindura ingingo 101.

Nyuma ya referendum Kagame ashobora kwiyamamaza mu zindi manda 2

Muri demokarasi nyayo abaturage nibo bashyiraho umuyobozi bishakira ntabwo gusa ari ukunzwe n’ibihugu by’Iburayi na Amerika. Nkuko bashaka kubikora mu bihugu bya Afurika.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button