IMIKINO

Kuki Adil n’abandi batoza batemewe na CAF kandi bafite ubushobozi

Muri iyi minsi ku mugabane w’Afurika hari inkundura yatangijwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yo kugenzura ibyangombwa by’abatoza basanzwe batoza kuri uyu mugabane cyane cyane ku bagiye bava ku mugabane w’i Bulayi aho ibyangombwa bafite CAF ivua ko biri hasi ndetse ikabahagarika mu kuba batatoza imikino itegura ni kubwiyo mpamvu umutoza wa APR FC Erradi Mohammed Adil atemerewe gutoza umukino wa APR na Mogadishu Fc.

Adil Erradi Mohammed ni umutoza umaze imyaka isaga itatu atoza ikipe ya APR FC uwa gatatu ni uyu atangiye; mu myaka ibiri ishize yatwaye igikombe cya Shampiyona adatsinzwe umukino n’umwe benshi bakaba badashidikanya ku bushobozi bwe afite mu gutoza ndetse akaba yaranazamuye urwego rwa benshi mu bakinnyi ba APR bagiye banabona amakipe hanze y’u Rwanda abaheruka ni Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry na Manishimwe Emmanuel Mangwende.

CAF muri iki gihe ifitanye amakimbirane na UEFA ku birebana n’ibyangombwa by’abemerewe gutoza mu burayi baturutse muri Afurika; ibi rero nibyo byanagonze umutoza wa APR Fc kuko mu byangombwa yagaragaje harimo UEFA A ariko CAF ikavuga ko iyo nta gaciro nka ka CAF A ifite.

       Adil Mohammed aramukanya n’umuyobozi w’icyubahiro w APR FC Gen. James Kabarebe.

Adil ku ruhande rwe ntawamuveba kuko yamaze kugaragaza icyo ashoboye mu gihe amaze mu Rwanda ariko yaguye mu ntambara y’ubutita hagati y’amashyirahamwe abiri ahanganye, biramutse bikomeje gutya byazagorana cyane kugira ngo abatoza bafite ubumenyi babe baza gutoza muri Afurika mu gihe Licence A ya Uefa itaba ikomeje kwemerwa.

Ubundi mu bisanzwe habaho igikorwa cyitwa Equivalence gisanzwe gihesha agaciro kangana ku byangombwa mvamahanga akenshi birakorwa ku ma diplome ya za kaminuza ndetse no ku ma Permit de Conduire(Impushya zo Gutwara Imodoka), ariko muri Ruhago nyafurika usanga agaciro kamanuka kandi ku bushobozi usanga Licence za CAF ntaho zabasha gukora bitanyuze ku kuba zituzuye ahubwo ari ubushobozi bwa ba nyirazo.

Nk’urugero kugirango umutoza Adil ku rwego yagaragaje bigaragara ko arusha abari imbere mu gihugu bose dore ko ntanumwe uramutsinda nubwo ku ruhande rw’ibyangombwa bamuri hejuru ni ingingo mu byukuri isekeje kugira abone ibyangombwa CAF yifuza ko batunga kugirango bakorere muri Afurika ahafi yaba yabibonye ni muri 2027 kuko kubyiga ni imyaka itanu yuzuye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button