POLITIKI

Joe Habineza yatuvuyemo nyuma y’uko yari  arwariye muri Kenya

Hari hashize igihe kitageze ku cyumweru umwe mu bagabo bagize igikundiro mu rubyiruko igihe yari minisitiri w’urubyiruko, Umuco na Siporo yizihije isabukuru y’imyaka 33 arushinze, ariko kuko urupfu ari ikitamenyerwa mu nyoko muntu cyabaye! Joe Habineza yatuvuyemo nyuma y’uko yari  arwariye muri Kenya.

Amakuru yatangiye gucicikana ku gicamunsi cya taliki 20 Kanama 2021, kugeza ubwo bije kumenyekana ko uyu mugabo wigeze kuba Minisitiri ndetse na Ambasaderi yashizemo umwuka nyuma y’iminsi ibiri ashyizwe mu bitaro.

Dore bimwe mu byaranze ubuzima bwe:

Habineza Joseph yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964. Nubwo yamenyekanye muri Politiki, mbere yaho yabanje gukora mu bigo bitandukanye byigenga.

Joseph Habineza yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

Yatangiye imirimo ya politiki mu Rwanda mu mwaka wa 2004 ubwo yari avuye muri Nigeria, ahita agirwa Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco icyo gihe bikaba byari bigikomatanyijwe.

Muri 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe Minisiteri ya Siporo n’Umuco kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

Muri 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe minisiteri y’Umuco na Siporo kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

Nyuma yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria na Ghana.

Ku wa 24 Nyakanga 2014 yongeye kugaruka muri Guverinoma yari iyobowe na Anastase Murekezi nka Minisitiri w’Intebe; asubira na none ku kuba Ministeri w’Umuco na Siporo, umwanya yamazeho iminsi 183 kuko ku gicamunsi cyo ku wa 24 Gashyantare 2015 yasimbujwe.

Mu Ugushyingo 2016, Ambasaderi Joe Habineza yatangiye kwikorera ku giti cye, akora ubucuruzi bwa makaroni yahaye izina rya ‘Pasta Joe’ zakorwaga n’uruganda rwo mu Misiri rwitwa ‘Antoniou’.

Mu 2019 yagizwe umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ltd, ikigo cy’ubwishingizi cyihaye intego yo gufasha n’ababukeneye ariko bafite amikoro aciriritse. Uwo mwanya yawuvuyeho muri Kanama 2020.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button