AMATEKAPOLITIKI

Iya mbere Ukwakira: imyaka 31 irashize urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye

Mu rukerera rwo kuwa mbere tariki ya mbere Ukwakira 1990 nibwo ingabo zari iza RPA z’umuryango wa FPR Inkotanyi zatangije ku mugaragaro urugamba rwo kubohora igihugu icyo gihe izo ngabo zinjiriye mu cyahoze ari Umutara ku mupaka wa Kagitumba muri Nyagatare umugaba mukuru wari unayoboye umuryango yari Gen. Major Fred Gisa Rwigyema. 

Gen.Major Rwigema Fred niwe watangije urugamba rwo kubohora igihugu.

Ku munsi wa kabiri w’urugamba ingabo za FAR zari iza leta yariho icyo gihe yivuganye umugaba mukuru w’ingabo za RPA ku gasozi ka Nyabwishongwezi bitera icyuho mu ngabo za RPA kuko no mu minsi yakurikiyeho abenshi mu bari ba Commanders b’ingabo barishwe aha umuntu yavuga nka Major Chriss Bunyenyezi na Major Peter Bayingana.

Gusa icyo gihe Major Paul Kagame (niryo peti yari afite icyo gihe) yahise ava ku masomo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aza kuyobora urugamba ndetse ahindura byinshi byanatumye ingabo za RPA zibasha kongera guhurizwa hamwe ndetse n’uburyo bw’imirwanire burahinduka.

Paul Kagame niwe wakoreye mu ngata Fred Rwigema.

Paul Kagame yafashe umwanzuro ukomeye wo gukura ingabo mu bice by’Umutara akazerekeza mu bice by’ibirunga aho ingabo zabashije kwisuganya ndetse zikagenda zigaba ibitero mu buryo bwa kinyeshyamba buzwi nka guerilla bitesha morale ingabo z’umwanzi ariko bitagamije kugira agace byigarurira.

Bimwe mu byatumye RPA yari umutwe w’ingabo wa RPF itangiza urugamba rwo kubohora igihugu ni ihezwa rya bamwe mu banyarwanda ndetse n’ikibazo cy’impunzi zari hanze zaranabujijwe gutaha mu gihugu cyazo dore ko leta yariho yari yaranze ko impunzi zitaha aho uwari umukuru w’igihugu icyo gihe Habyarimana Juvenal yigeze kuvuga ko ikirahure cyuzuye icyo gihe yari abajijwe ku bibazo by’impunzi z’abanyarwanda zari hanze hari naho yavuze ko impunzi zigomba gusaba ubwenegihugu aho zahungiye wenda zikajya ziza mu Rwanda zije gusura.

Inkotanyi mu mwambaro witswe Mukotanyi

Izo mpamvu n’izindi nyinshi z’itotezwa n’ihezwa mu buzima kuri bamwe mu bana b’u Rwanda nizo zateye abanyarwanda bari baravukijwe uburenganzira mu gihugu cyabo bafata umuheto bagatabara.

Uru rugamba rwamaze imyaka ine ruza gusozwa muri Nyakanga 1994, igihe RPA yigaruriraga umurwa mukuru Kigali na Butare ndetse ikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, maze tariki 19 hajyaho leta nkuko byari byaremejwe n’amasezerano ya Arusha ariko amashyaka yari yaragize uruhare mu Jenoside nka MRND na CDR.

Kuva muri Nyakanga 1994 imyaka isaga 27 irashize u Rwanda rubohowe hari byinshi byagiye bikorwa nkuko byari muri manifesto ya FPR harimo nko gucyura impunzi, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kuko aribyo byoretse u Rwanda bigatuma u Rwanda rutakaza benerwo barenga Miliyoni mu gihe kitegeze ku minsi ijana.

Kuri ubu u Rwanda ni igihugu kigirwaho na byinshi mu kuba cyarabashije kubanisha abanyarwanda mu bumwe n’ubwiyunge ndetse rukagira amahoro arambye dore ko kuva rwabona ubwigenge mu 1962 hagiye harangwa n’imvururu nyinshi zagiye zihitana abanyarwanda zikanamenesha bamwe.

Kuba u Rwanda rwarabohowe hari byinshi byagiye mu buryo bitabagaho mu gihe igihugu cyari gifite ubuyobozi bubi  kuko nkubu abana bose bariga hatarebwe aho bakomoka cyangwa se imiryango bavukamo,abagore bahawe ijambo ndetse bari mu nzego nyinshi zifata ibyemezo ku rwego rwo hejuru.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button