UBUZIMA

Ingabo z’ubugereki zahaye inkingo u Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 03, Nzeri, 2021 indege y’ingabo z’u Bugereki yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali izanye inkingo 200 000 zo gufasha u Rwanda mu muhati warwo wo gukingira abaturage izi nkingo u Bugereki bwagejeje ku Rwanda ni izo mu bwoko bwa Astrazeneca.

Mu kwakira ziriya nkingo, Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na Lt Col Dr Tharcisse Mpunga usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima.

Hari kandi na bamwe mu basirikare bakuru bari bahagarariye Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda mu kwakira ziriya nkingo zoherejwe n’ingabo z’u Bugereki.

Izi nkingo zije ziyongera ku zindi u Rwanda rwabonye muri iki Cyumweru, U Rwanda rufite gahunda yo gukingira abaturage barwo benshi kugira ngo ubuzima bwongere busubire ku murongo nkuko bwahoze  mbere yuko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

                       Itsinda ry’ingabo z’u Bugereki zazaniye u Rwanda inkingo

Hari icyizere kandi ko ubuzima busanzwe  buri hafi kugaruka kubera ko Inama y’Abaminisitiri iheruka, yoroheje cyane zimwe mu ngamba yari imaze igihe yarafashe harimo no gusubukura ibitaramo by’abahanzi ariko bikitabirwa n’abikingije gusa ndtse n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe n’ibirori muri rusange.

N’ubwo ingamba zorohejwe kandi hakaba hari kuboneka inkingo, muri iki gihe haravugwa ubundi bwoko bwa COVID-19 bwiswe ‘Mu’ bumaze iminsi buvugwa muri Amerika y’Amajyepfo mu bihugu bya Equateur na Colombia.

Abo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi bavuze ko buriya bwoko ari ubwoko bwo gucungirwa hafi cyane kuko ngo imiterere yabwo itaramenyekana neza.

Bemeza ko ari ubwoko bushya buzatuma hakorwa izindi nkingo ndetse inshuro abantu bakingirwa zikiyongera.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi ritangaza ko kugeza ubu hari ubwoko bune bwa COVID-19 bwemejwe.

Ubwo ni ubwise Alpha yagaragaye mu bihugu 193, Beta yagaragaye mu bihugu 141, Gamma yagaragaye mu bihugu 91 na Delta yagaragaye mu bihugu 170 harimo n’u Rwanda.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda mu mezi 18 ashize kimaze guhitana abantu basaga 1105 nkuko bitangazwa na Minisiteri y’ubuzima.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button