AmakuruMU MAHANGAPOLITIKI

Ingabo z’u Rwanda RDF na Polisi bakoranye Umuganda n’abaturage muri Mozambique

Ku wa gatandatu, Tariki ya 27 Ugushyingo 2021, Ingabo z’u Rwanda zicunze umutekano  mu Ntara y’Amajyaruguru ya Mozambique ya Cabo Delgado, zatangije igikorwa kizwi cyane mu Rwanda nk’Umuganda mu mujyi wa Palma.

Igikorwa cyari kigamije gusukura imihanda y’umujyi wa Palma no kuzamura ibikorwa byo gukorera hamwe muguhindura imiryango yabo. Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano z’igihugu cya Mozambike.

Umuganda rusange watangijwe n’Ingabo zireberera amahoro ntabwo ugamije kugira uruhare mu isuku y’umujyi gusa ahubwo unagabanya icyuho kiri hagati y’abaturage n’ubuyobozi mu nzego zitandukanye mu kongera ingufu mu kubaka umutekano urambye.

Umuganda w’uwo munsi wagizwemo uruhare n’abaturage bagera ku bihumbi bine (4000) bo mumujyi wa Palma. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bakomeye b’akarere barimo Bwana Martins EGIDIS NKAMATE Umuyobozi w’ibikorwa Remezo mu Karere ka Palma n’abahagarariye inzego z’ibanze.

Ibikorwa by’isukura byanereye ku mihanda minini / gusibura imihanda, imiyoboro y’amazi k’umuhanda wa kilometero 3 z’umujyi wa Palma.

Bwana Martins EGIDIS NKAMATE wavuze mu izina rya guverinoma ya Mozambike, yashimye ingabo z’u Rwanda ku nkunga n’uruhare bagize mu kugarura amahoro n’umutekano muri Mozambike ndetse anashishikariza abaturage / abayobozi baho gukomeza kwitabira ibikorwa by’umuganda hagamijwe kwiyubaka no kurinda ibikorwa remezo mu karere.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button