Amakuru

Indi modoka yahiriye mu igaraje mu biryogo

modoka y’ivatiri yari mu igaraje riherereye mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo abakanishi bari barimo kuyisudira.

Ahagana saa Sita z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nzeri 2021, ni bwo iyi modoka yari mu igaraje yafashwe n’inkongi. Abaturage bagerageje kuyizimya ariko birangira ikongotse yose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Biryogo, Munyaneza Antoine, yabwiye itangazamakuru, ko iyi nkongi yatewe n’abakanishi bakoraga iyo modoka.

Ati “Yabaye saa Sita ubwo barimo bayikora irashya gusa abaturage batabaye bagerageza kuyizimya kugira ngo idakongeza izindi.”

                      Ni ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka imodoka ihiriye mu igaraje.

Iyo nkongi yangije igice cy’iyindi modoka byari byegeranye gusa ntawe yahitanye.
Si ubwa mbere muri kariya gace hagaragaye inkongi mu magaraje kuko mu mwaka mu kwezi kwa kabiri aribwo habaye indi nkongi mu igaraje i Nyamirambo igatwika imodoka zose zarimo harimo n’imodoka ya rutahizamu Sugira Ernest.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button