
Abanyarwanda batandukanye Kuri Uyu wa gatatu Tariki ya 26 Mutarama, Hon Tito Rutaremara yongeye gusangiza amateka abanyarwanda ku rubuga rwa Twitter agaragaza uko buri generation yose igira mission, Ariko hari Ubwo generation itamenya mission yayo kubera kubura abayobozi bashobora gutekereza ngo babahe mission nziza Cyangwa nabo bakiburamo ubuyobozi
Guhera mu bukoroni kuva 1930-1950 generation zabo zibanze mu kugerageza kugira ubumenyi bw’abakoroni no kubigana (mu kuvuga, umuco, idini….) habonekamo kutiyizera ( inferiority complex ku bazungu babakoroni na superiority complex ku baturage
Kuva kuri generation yo 1950-1960 ahandi muri Africa bari bafite mission yo kwipakurura abazungu. Mu Rwanda siko byagenze, UNAR yarifite Icyo gitekerezo yakuweho rigukubita , isenyuka igitangira.
Muri generation yo kuva 1960-1980 abasigaye mu Rwanda mu butegetsi bwa PARMEHUTU mission Yabo yabaye amacakubiri inferiority complex ku bazungu yabaye nyinshi, superiority complex ku baturage irazamuka cyane
Urubyiruko rw’impunzi rwabanje kugira icyizere cyo gutaha ( UNAR , Umwami , inyenzi , UN na progressive countries bari bafite icyizere ko bagombaga kubacyura ariko 1967 inyenzi ziratsindwa , kigeli arabura, UNAR iricecekera , UN iratwibagirwa ,icyizere kirayoyoka , urubyiruko rujya muri shuguri ( gushaka udushuri , gupagasa, kwiyoberanya , gushaka uturimo….
Iyi generation yabuze abayobozi Ariko resilience y’ababyeyi ikomeza kubibutsa ko bafite igihugu cy’amata y’ubuki , nta mission.
Za generations zo mu 1967-1980 habayeho kwishakisha , habanje kubaho culture renaissance (indirimbo no kubyina ) kuri bamwe Abandi benshi babyita mama wararaye.
Ariko muri uko kwishakisha havutsemo a vanguards batangira kwibaza bati amaherezo yacu ni ayahe ? Nibwo havutse RANU itanga umurongo n’inzego zo gutangamo ibitekerezo byo kwishakamo ibisubizo.
Mu 1987 -1995 nibwo havutse RPF itanga umurongo na ideology na politics ishyiraho inzego n’abayobozi , mission y’urubyiruko yari iyo kubohora igihugu.
Kuva 1995 -2021 ni generation yagize amahirwe ibona abayobozi bazima bayiha umurongo muzima , mission yoyo kwari ukubaka igihugu no kurinda ubusugire bwacyo
Kuva 2020 -2050 ni generation ifite mission yo kubaka ubudahangarwa bw’u Rwanda , Iyi generation ifite abayobozi bayiha byose byangombwa muri politics na ideology n’umurongo ngenderwaho ….
Mu Rwego rwo kubaka u Rwanda rufite Ubukungu na development bingana cyangwa bisumbye abadukoronoje na mpatsibihugu ,ibyo nibabigeraho nibwo u Rwanda n’abanyarwanda bazagira agaciro gasesuye
Mu bindi biganiro twazaganira kuri buri generation impamvu itagize mission , impamvu yari iyifite Ariko ntiyikore neza cyangwa ntiyimenye.
Abenshi bakomeje kumushimira bagaragaza ko kugira Mukuru ubagezaho amateka ari ingenzi ndetse bamusaba ko iteka yajya afata igihe Kinini agahugura abamukurikira kuri Twitter abereka byinshi mu bigize amateka y’u Rwanda kuko afatwa nk’inararibonye muri Politike yo mu Rwanda.