AmakuruPOLITIKI

Igikomangoma Charles ari mu Rwanda muri CHOGM 2022 Aho Yasuye Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi

Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza Charles n’umugore we Camilla, basesekaye ni mugoroba wo kuri uyu wa kabiri wo ku tariki ya 21 Kamena 2022, bageze mu Rwanda aho baje kwitabira Inama ya CHOGM 2022 irimo kubera i Kigali.

Ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Igikomangoma Charles n’umugore we bakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Omar Daair, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Busingye Johnston, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda (RMB), Ambasaderi Yamina Karitanyi.

Muri kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, Prince Charles Philip Arthur George nibwo yatangaje ko ari we uzitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Icyongereza (CHOGM) izabera i Kigali mu Rwanda, akaba yayitabiriye nk’umushyitsi mukuru, ndetse ahagarariye Umwamikazi Elizabeth II usanzwe ari umuyobozi wa Commonwealth.

Icyo gihe yagize ati: “Njye n’umugore wanjye twishimiye ko tuzitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth i Kigali, mu Rwanda, muri Kamena.”

Igikomangoma Charles ubwo aheruka guhagararira Umwamikazi hari mu birori byabereye muri Sri Lanka mu 2013, mu gikorwa cyagaragaye nko kwitegura imirimo ye nk’uzasimbura nyina ku ngoma.

Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’Ubwongereza, Prince Charles witabiriye inama ya CHOGM ibera mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali,maze yunamira inzirakarengane z’Abatutsi zisaga 250.000 zihashyinguye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button