
Impyiko ni zimwe mu nyama zo mu mubiri wacu zikora akazi gakomeye dore ko iyo zarwaye kuzisimbuza bisaba ubushobozi butari buke, no kuba wabona uwemera kuguha iye. Nubwo iyi ndwara buri wese ashobora kuyirwara ariko hari ababa bafite ibyago kurenza abandi byo kuyirwara. Kuba ufite umuvuduko ukabije w’amaraso, kuba urwaye diyabete, kuba urengeje imyaka 60 ko kuba mu muryango wawe harimo uwazirwaye, ni bimwe mu byongera ibyago byo kuzirwara.
Kumenya hakiri kare ko zatangiye kurwara nyamara ni ingenzi kuko byagufasha kwivuza hakiri kare. Hano twakusanyije ibimenyetso byerekana impyiko zifite ikibazo
1. Guhorana umunaniro
Iyo impyiko zitangiye kunanirwa gukora bituma ubumara, imyanda n’uburozi byiyongera mu maraso. Ingaruka yabyo ikaba guhorana umunaniro ndetse ukumva ubwonko ntiburi gukora neza. Kugabanyuka kw’amaraso na byo bitera umunaniro kandi ni bimwe mu biterwa n’impyiko zirwaye
2. Kubura ibitotsi
Iyo impyiko zitari kuyungurura amaraso neza uburozi aho gusohoka buguma mu maraso aho gusohoka mu nkari. Ibi rero bibangamira ibitotsi
3. Uruhu rwumagaye kandi ruryaryata
Impyiko zikora akazi kenshi burya hanarimo gutuma mu maraso hatemberamo imyunyungugu ihagije. Iyo rero bitagishoboka kubera impyiko zananiwe kubikora, bituma uruhu rwumagara ndetse ugahora wumva ushaka kwishimagura.
4. Guhora wumva ushaka kunyara
Niba uhorana ubushake bwo kunyara cyane cyane nijoro, iki na cyo ni ikimenyetso cy’impyiko zirwaye. Gusa ibi bishobora no kwerekana ubundi burwayi nka prostate yabyimbye cyangwa se indwara ya UTI
5. Amaraso mu nkari
Ubusanzwe impyiko nzima ziyungurura amaraso zikuramo imyanda nuko hagasigara za nkari ziba zitarimo akantu na gato k’amaraso. Iyo zangiritse rero utangira kubona amaraso mu nkari zawe
6. Unyara inkari ziriho urufuro
Niba unyara ukabona inkari zirimo urufuro rwinshi ndetse kwa kundi urufuro runagumaho nyuma y’umwanya unyaye, byerekana ko mu nkari zawe harimo poroteyine. Ibi ni ukubera impyiko zirwaye.
7. Kubyimba amaso
Kwa kugenda kwa poroteyine mu nkari bishobora gutuma poroteyine mu mubiri igabanyuka. Kimwe mu bimenyetso byabyo ni ukubyimbagana inyama zizengurutse ijisho.
8. Kubyimba ubujana bw’ikirenge
Na byo ni kimwe no ku maso, bituruka kuri poroteyine zagabanyutse ariko nanone bigaturuka ku kuba umunyungugu wa sodiyumu wabaye mwinshi mu mubiri, kubera impyiko zananiwe kuwuyungurura. Uretse ubujana, n’ikirenge cyose kirabyimba
9. Ubura ubushake bwo kurya
Ibi wenda ni ibisanzwe ariko iyo imyanda iri kwibika mu mubiri kubera impyiko zidakora neza na byo bituma ubushake bwo kurya bugabanyuka.
10. Ibinya
Kubera imyunyungugu mu mibiri iba itakiri ku bipimo bikwiye, usanga imitsi ihoramo ibinya, ndetse hakanaziramo uburibwe bw’umugongo cyangwa ikiziba cy’inda.
Si ibi gusa ariko ni byo biza ku isonga. Niba wibonaho kimwe cyangwa byinshi, ni byiza kwisuzumisha.
Byakusanyijwe na Biramahire François