AmakuruIMIBEREHO MYIZA

Huye: Babiri muri 15 bagwiriwe n’urusengero rwa ADEPR bahasize ubuzima

Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022 nibwo mu murenge wa Karama ho mu Karere ka Huye Abantu babiri basize ubuzima mu mpanuka yabaye ubwo urusengero rwa ADEPR Kibingo rwagwiraga Abantu 15 barugiyemo bashaka kugama.

Iyi mpanuka yabaye saa munani z’amanywa ikimara kuba , abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB kugirango bakurikiranwe nubwo babiri bari bamaze gushiramo umwuka nkuko Inkanga ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Umuturage wabonye iyi mpanuka, yasobanuriye IGIHE ko yatewe n’imvura yari irimo n’umuyaga yaguye ku gicamunsi bigakubitana n’uko urusengero rwari ruri gusanwa.

Yagize ati “Mu by’ukuri byaturutse ku mvura nyinshi yaguye irimo n’umuyaga, kandi n’urusengero rwari rukiri gusanwa ariko inkuta zarwo zitazamuwe ngo zigere ku gisenge. Abaturage bari aho hafi bari mu matsinda, babonye imvura iguye bajya kugama mu rusengero.”

Yakomeje avuga ko Umuyaga waje kuba mwinshi maze unyeganyeza ibyuma bigize igisenge, aho kugira ngo amabati aguruke cyo gihita kigwa.

Uretse abantu babiri bahise bagwa muri iyo mpanuka, abandi bakomeretse bikomeye kuko hari n’amakuru ko muri bo hari uwageze kwa muganga yamaze gushiramo umwuka nubwo bitaremezwa n’inzego bireba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Kabalisa Arsène, yirinze kugira byinshi atangaza kuri byo ubwo yavuganaga na IGIHE ku murongo wa telefoni kuko yari akiri gutabara.

Inzego zitandukanye zirimo n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye n’izishinzwe umutekano zageze aho ibi byabereye zihumuriza imiryango yagize ibyago, zisaba abaturage kwihangana.

Yanditswe na Dushimimana Elias

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button