AmakuruAMATEKAMU MAHANGAPOLITIKI

Hon. Tito Rutaremara Yasobanuye Ikibazo Cy’ikote rya Twagiramungu n’Uburyo Inkotanyi Zamurokoye

Nk'Uko asanzwe abigenza inararibonye Hon. Tito Rutaremara yongeye kwandika ku rubuga rwa Twitter amateka yaranze umunyapolitike Twagiramungu agaragaza ko FPR anenga ariyo yarokoye ubuzima bwe igihe bwari bugeramiwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Yatangiye agira ati “Turi muri CND, Roméo Dallaire yaje kutubwira ko umuryango wa Alexis Kanyarengwe bawugejeje ahari umutekano. Patrick MAZIMPAKA,Seth Sendashonga nanjye dusaba Roméo Dallaire ngo akize n’abandi Banyepolitike bataricwa (kuko Jye najyaga mbimusaba kenshi akabyanga) ; ati “ni bande ? Tuti hari nka Twagiramungu.” 

Sendashonga Seth niwe waruzi aho Twagiramungu yihishe atanga address ye.(yari yihishe interahamwe akorana nazo uyu munsi).

Roméo Dallaire yohereza Auto-burende (tank) n’abasirikare bo kumuzana bamugejeje i Remera muri MINUAR, interahamwe n’abajepe barabimenya bati: “.Cya cyitso gikuru cy’inyenzi Twagiramungu cyageze muri MINUAR”, abajepe n’interahamwe batera MINUAR na stade ahari impunzi nyinshi. Bageze kwa Lando basanga abasirikare ba MINUAR bo muri Bangladesh aribo barinze iyo zone,babonye batewe bafasha intwaro hasi, abajepe n’interahamwe bahugira mu kubasahura: kubambura imbunda, imyenda, inkweto kugeza no kumasengeri n’amakariso.

Abasirikari bacu bari CND baratabara,birukana interahamwe babohora icyo gice cyose cya Remera na Twagiramungu akira atyo interahamwe n’abajepe akorana nabo uyu munsi.

Ageze ku Ikote rya Twagiramungu yakomeje agira ati “Twagiramungu amaze kurokoka yasabye guhungira mu Bubiligi kuko ariho umugore n’abana bari bari.Ageze mu Bubiligi,ntabwo ababiligi bamuhaye umushara (kuko ntacyo yabakoreraga) cyakora birashoboka ko bamuhaye udufaranga dusanzwe duhabwa impunzi natwo tuba ari duke cyane,ntiwabonaho ayo kugura amakositimu yo kuza kuba umurimbyi (sapeur) muri Afurika”

Keretse niba agarutse mu Rwanda yarasanze interahamwe zitaramusahuye kuko yabibwiraga isi yose ko zamusahuye. Twagiramungu niba acyibuka neza udufaranga government yakoresha n’agashara ka Twagiramungu byavaga mu isanduku y’abanyamuryango ba RPF. Niba ataribagiwe ibindi byose n’amafranga byari byaratwawe na leta y’abatabazi babijyana muri CONGO. (igisekeje udusigisigi n’abana b’iyo leta nibo bakorana na Twagiramungu uyu munsi)

Ubuzima, umurimo n’ibindi byinshi RPF yahaye Twagiramungu birutuka kure ikote avuga.

Umusozo

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button