
Gen Mahamat Idriss Déby Itno ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta.
Gen. Mahamat Idriss Déby, uretse ibiganiro agirana na Perezida Kagame, muri uru ruzinduko rwe biteganyijwe ko azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, hanyuma akazahura n’abanya-Tchad baba mu Rwanda.
Yanditswe na Dushimimana Elias