AmakuruKWIBUKAPOLITIKI

Gatsibo-Kiziguro: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Mata 2022 ku rwibutso rushya rwa Kiziguro ruherereye mu Karere ka Gatsibo nibwo hashyinguwe mu cyubahiro imibiri ine y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro ubwo hibukwagwa abiciwe i Kiziguro aho Jenoside yakoranywe ubukana budasanzwe ishyigikiwe na Gatete Jean Baptiste wahoze ayobora Komini ya Murambi, akaba yarahamijwe ibyaha bya Jenoside; abaharokokeye bahabwa ubutumwa bwo gukomeza kugira ubutwari bwo gutanga imbabazi.

Jean Nepo Sibomana umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Népomuscène, yavuze ko yaba ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayikoze, impano bakwiriye guha Igihugu ari ugusaba imbabazi no kuzitanga mu rwego rwo kucyubaka.

Yagize ati” Icyo nisabira mwe mwese mwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mukomeze mutange imbabazi. Burya gutanga imbabazi ni impano dufitiye iki gihugu, reka mbwire n’abakwiye gusaba imbabazi ko nubwo byabaye nta kindi bafite batanga nk’impano ku gihugu, usibye gusaba imbabazi”.

Sibomana yaboneyeho gushimira Leta  y’ubumwe bw’abanyarwanda ku bikorwa ikorera abarokotse jenoside, nko kurihira abana amashuri aho abasaga 1500 bamaze kurihirwa, amazu asaga 400 amaze kubakirwa abarokotse jenoside, ndetse n’imiryango isaga 144 yorojwe inka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yatanze ubutumwa bwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Kiziguro, avuga ko imiyoborere myiza u Rwanda rufite ubu itanga icyizere n’ihumure ku Banyarwanda ko Jenoside itazongera ukundi.

Ati” Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Kiziguro, ni ukubera imiyoborere mibi yaranze ubuyobozi bwariho; ubu turishimira ko dufite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame wanayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside akabohora u Rwanda”. 

Meya Gasana yashimye ubufatanye bw’inzego zinyuranye bwatumye imibiri yari yarajugunye mu rwobo ishyingurwa mu cyubahiro, ashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bemeye ko inzibutso zose zihurizwa hamwe mu Rwibutso bahawe n’Umukuru w’Igihugu, abizeza ubufasha butandukanye aho babukeneye no gukomeza gufatanya kubaka igihugu kizira Jenoside

Ni mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Solina Nyirahabimana, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko umurongo FPR-Inkotanyi yahaye Igihugu nyuma yo kukibohora ari wo watumye bamwe batihorera ahubwo bagahitamo kuba umwe.

Ati”Kuba umwe ni inkingi FPR-Inkotanyi yubakiyeho imiyoborere myiza u Rwanda rwahisemo, twumvise aho twavuye, ububi bwabyo burahagije ngo bitume tubyanga burundu, tugashyira imbere ubumwe ubundi tugatera imbere”.

Yasabye urubyiruko gukoresha neza ikoranabuhanga rukanyomoza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Muri iki gikorwa kandi hatanzwe ubuhamya bwa Manzi Aloys warokokeye i Kiziguro, wavuze uburyo kuva na mbere Abatutsi bo muri Komini Murambi batotezwaga, asobanura uburyo yageze kuri Kiliziya ya Kiziguro bakanga kumukingurira agakomeza kwihisha hafi aho kugeza ubwo yumvise abari bahahungiye tariki 11 Mata batangiye kubarasaho no kubica; ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, agashobora no kwiga akarangiza kaminuza ubu akaba afite akazi; anashimira Leta y’Ubumwe iyobowe na Perezida Paul Kagame yubatse Urwibutso rwa Kiziguro ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside nkuko ikinyamakuru Umusare.co.rw kibivuga dukesha iyi nkuru.

Iyi mibiri yashyinguwe ku rwibutso rushya rwa Kiziguro yabonetse mu mirenge ya Rugarama, Remera, Kiziguro na Kiramuruzi y’aka karere ka Gatsibo, mu gihe uru rwibutso rwari rusanzwe rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside 20.120; bivuze ko ubu hashyinguwemo imibiri 20.124

Yanditswe na Dushimimana Elias

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button