AmakuruIMIBEREHO MYIZAPOLITIKI

Gatsibo: Abatuye i Gasange barashima leta yabubakiye kaburimbo, ikabaha amazi n’amashanyarazi bwa mbere

Umwaka wa 2021 n'uwa 2022 ni uw’amateka mu baturage batuye mu Murenge wa Gasange mu Karere ka Gatsibo, niwo mwaka wa mbere bagejejweho ibikorwaremezo bitatu bwa mbere mu mateka bitigeze bihagera birimo umuhanda wa kaburimbo, amashanyarazi n’amazi meza

Ni ibikorwa byatumye uyu Murenge utangira gutera imbere abawutuye baramwenyura ndetse binongerera agaciro ubutaka bwabo ngo kuko ubusanzwe ikibanza cyiza cya metero 30 kuri 20 cyaguraga ibihumbi 300 Frw none ubu cyaratumbagiye kigera kuri miliyoni 2 Frw.

Si umugani ahubwo ni impamo kuko abatuye uyu Murenge bagejejweho umuriro w’amashanyarazi, bagezwaho umuhanda wa kaburimbo ureshya na kilometero 30 ubahuza n’imirenge ya Kiramuruzi na Muhura, banagejejweho n’umuyoboro w’amazi byose bikaba byarakwijwe mu tugari twose uko ari tune.

Abaturage babwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko basa n’abari kurota ngo kuko batiyumvishaka ko ibi bikorwaremezo byose byagera mu Murenge wabo mu mwaka umwe.

Musabende Annaunciatta ukorera umwuga w’ubudozi muri uyu Murenge yagize ati “ Abana bacu bajyaga bakererwa ishuri kubera kujya kuvoma kuri Muhazi ariko ubu bavoma hafi bagakaraba bakajya kwiga ntakibazo, nkanjye ubu ivomesho riri ku irembo muri metero 20, ku muriro wo ubu gutunga telephone byari ikibazo kubera kubura aho tuzicaginga none ubu twese turazifite abana bacu basigaye basubira mu masomo iyo bageze mu rugo.”

Ku kijyanye n’umuhanda yavuze ko bategaga moto zikabahenda kubera imihanda mibi none ubu ngo basigaye bagendera kuri kaburimbo. Yashimiye Umukuru w’Igihugu avuga ko yumvaga ari inzozi ku kuba yatura kuri kaburimbo.

Niyitegeka Jean de Dieu usanzwe ukora akazi k’ubumotari muri uyu Murenge we yavuze ko kaburimbo yatumye ibinyabiziga byabo bitangirika ndetse ngo n’ingendo zabo zisigaye zihuta cyane.

Ati “Inyungu ya mbere ni uko ikinyabiziga cyacu kitangirika, iya kabiri tugerera ku gihe aho tuba tujyanye abagenzi nta guca ku ruhande ngo umuhanda twasanze warajemo ibinogo n’imikuku, ubu moto zacu ntabwo zikigenda zijegera.”

Bagimana Faustin ucururiza mu isantere ya Gasange we yavuze ubusanzwe bacuruzaga bageza saa Moya z’ijoro bagakinga kubera habaga hatangiye kuza umwijima mwinshi ku buryo ngo abajura bakwibaga bakagenda ntubamenya.

Ati “Ubu turacuruza kugeza igihe umuntu yibwirije akajya kuryama, ku muhanda wo narawishimiye cyane kuko hano habaga ivumbi ryinshi hacamo imodoka ryose rikaruhukira mu iduka ryanjye ugasanga ibyo ncuruza byose byabaye ivumbi none ubu rwose ibintu ni uburyohe.”
Umuyobozi wa PSF mu Murenge wa Gasange, Karekezi Alex wanavukiye muri uyu Murenge avuga ko ibikorwaremezo bubakiwe byahinduye imibereho y’abaturage bose cyane cyane ngo umuhanda wa kaburimbo.

Ati “Nk’iyo umuntu yazanaga imodoka ashaka gupakira toni eshatu ntiyazishyiragamo kuko yabaga atizeye kuhaca yashyiragamo nka toni eshatu, ubu ibintu bimeze neza ngira ngo na Kigali ntiyigeze ibonera icyarimwe ibikorwaremezo bitatu, ni ibintu byiza cyane kandi natwe byatumye twagura ubucuruzi.”

Yavuze ko kubera ibi bikorwaremezo bahawe byanatumye hanaboneka uruganda rwa kawunga rwaje kongerera umusaruro abahinzi, hageze kandi imashini zisatura ibiti, izibaza, imashini zidoda n’abasudira bya kinyamwuga byose ngo bakaba babikesha ibikorwaremezo bitatu bahawe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko ibikorwaremezo byegerejwe abatuye Umurenge wa Gasange byahinduye imibereho yabo.

Ati “ Nk’uriya muhanda buri Kagari kose gakoraho bivuze ko utugari tune twose dukora kuri kaburimbo, umuyoboro w’amashanyarazi buri Kagari kose kawukoraho, amazi buri Kagari kose kayabonaho, abahatuye rero bose barishimye indwara zaragabanutse kubera amazi meza.”

Meya Gasana yavuze ko kuri ubu hari rwiyemezamirimo umaze kuhagura ikibanza ngo ahubake sitasiyo ya Lisansi, akavuga ko n’ibindi bikorwa bitandukanye bizagenda bihagera gahoro gahoro.

Yanditswe na Dushimimana Elias

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button