AmakuruIMIBEREHO MYIZA

Gasabo-Kinyinya: Barashimira leta y’u Rwanda yazanye gahunda ya Ejo Heza

Kuri uyu wa kane tariki ya 17 Werurwe 2022 nibwo mu murenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo hasojwe ubukangurambaga bwatangiye kuva kuwa kabiri tariki ya 15 Gashyantare bwo guteganyiriza izabukuru muri porogaramu ya Ejo Heza.

Iki gikorwa cyabaye hanatangwa urukingo ku batararangiza inkingo zose cyateguwe n’ubuyobozi b’urwego rw’umudugu wa Binunga n’akagali ka Mulama ariko gifungurwa ku mugaragaro n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kinyinya Havuguziga Charles.

Ubu bukangurambaga bwakozwe hifashishijwe umukino w’ikinamico ishishikariza abantu kwinjira muri Ejo Heza kandi ugaragaza uko abantu bafataga iyi gahunda ya Ejo Heza icyiza bwa mbere ndetse n’aka kanya wakinwe n’urubyiruko rw’abakorana bushake bo mu kagali ka Mulama kitezweho umusaruro mwiza kandi w’igihe kirambye kuko ubu bukangurambaga burahindura byinshi bitewe nuko hari abumva gusa iyi gahunda ya Ejo Heza ariko ntibabishyire mu bikorwa ngo biteganyirize izabukuru nkuko umunyabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kinyinya Charles Havuguziga abivuga.

Yagize ati” Abantu ntibarumva neza iyi porogaramu ya Ejo Heza nubwo imaze igihe kitari gito, hari intambwe dushaka gutera kuko ubu biroroshye kuko dukoresha telefone, twaje ngo tugire
aho tugera”.

Mu Byiringiro, Agace kazwi nko mu Bigutiya

Uyu munyamabanga kandi ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yatanze ubutumwa ku bantu bataratangira kwinjira muri Ejo Heza, abifata nkaho bakererewe bityo akaba asaba abanyarwanda bose kwizigamira hakiri kare bitewe nuko ntawe utera imbere atarizigamiye ndetse anagaruka ku nama ya CHOGAM igiye kubera mu Rwanda.

Abagize uruhare mu bukangurambaga

Aragira ati” barakerewe cyane ku batarinjira gusa iki nicyo gihe ngo bamenye ibigezweho. Ntiwakira utarizigamiye, mwibuke ko ntawe ujya inama n’ibihe bityo rero muyoboke gahunda ya Ejo Heza kuko iyi gahunda irakomeye kubera ko iyo uhuye n’ibyago cyangwa impanuka ayo mafaranga akugoboka akaba yahabwa umuzungura nkuko itegeko ribiteganya, iyo udafite ya myaka yo gukora bwa bwizigamire buragufasha kandi tuzirikane ku nama ya CHOGM igiye kubera mu Rwanda, turangwe n’isuku tuzabe intangarugero muri byose cyane mu isuku kuko aya ni amahirwe ku Rwanda hari icyo izadusigira kikadufasha kubaka ibikorwa remezo”.

Umuyobozi w’umudugudu wa Binunga Nsanzimana Syliver

Kugeza ubu ikizere kirahari cy’uko abaturarwanda bumvishe ino gahunda ya Ejo Heza nyuma y’ubukangurambaga butandukanye.

Uyu ni umwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Binunga akagali ka Mulama aganira n’ikinyamakuru igire.rw yagarutse ku byiza by’iyi gahunda ndetse anakangurira abandi

Uwambayinema Christine aragira ati” nyuma yo kumara gusobanukirwa Ejo Heza niyemeje kugendana nayo bitewe ni uko mu gihe umuntu yacitse intege bitewe n’imyaka aya mafaranga yakugoboka, ubwizigame bwanjye bwazansajisha cyangwa bugafasha umuryango wanjye”.

Iyi gahunda ya Ejo heza ni mwe muri gahunda leta yashyizeho mu rwego rwo guteganyiriza izabukuru ifatanyije n’ibindi bigo bitandukanye by’ubwiyeganyirize mu Rwanda( RSSB,..)

Ubwo hatangizwaga gahunda
y’ubwizigame y’igihe kirekire Ejo Heza mu mwaka wa 2018, ngo abaturage ntibayumvaga neza kuko hari abumvaga ko ari uburyo bwo kubarira amafaranga.

Nyuma y’igihe gito gahunda ya Ejo Heza itangiye, hari abaturage batangiye guhindura imyumvire batangira kwizigamira, kuri ubu bakaba bageze ku rwego rushimishije nkuko bigarukwaho n’umuyobozi w’umudugudu wa Binunga Nsanzimana Syliver unashimira nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Agira ati” Turashimira cyane intore yacu yo ku mukondo Paul Kagame wazanye iki gitekerezo cya Ejo Heza kugirango umunyarwanda wese atazasaza asabiriza, biragaragara ko abaturage bo muri iyi Santeri y’Ibyiringiro babyumvishe neza kuko hafi ya bose binjiye muri iyi gahunda”.

Uyu muyobozi kandi yagarutse ku bwisungane bwo kwivuza mitueli desante ndetse no gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Aragira ati” mutegure umwaka utaha wa Mituel Dr Sante hakiri kare kandi dukomeze kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko ntaho cyagiye nubwo imibare igenda igabanyuka mu Rwanda”.

Ubwizigame bw’abanyarwanda ku kigereranyo cy’umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’igihugu (GDP) buracyari hasi ku kigero cya 10.6%. Ibyo bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu zirimo kwiyongera kw’inguzanyo zituruka hanze y’igihugu mu mishinga y’ishoramari.

Kugeza ubu abanyarwanda bafite ubwiteganyirize bw’izabukuru bagera ku 8%.

Ejo Heza igamije kongera uwo mubare ari nako ifasha mu kongera ishoramari mu gihugu.

Ni ubwiteganyirize bugenewe abanyarwanda bose baba abakora akazi kabahemba ku kwezi, abanyabiraka, abahinzi n’abandi bafite amikoro yoroheje.

Yanditswe na Dushimimana Elias

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button