AmakuruIMIBEREHO MYIZAPOLITIKI

Ese Kwifotozanya n’Umukobwa wa Ntuyahaga ni Ishyano? “Peter Mahirwe”

Hari ifoto ya Tom Ndahiro, Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yagaragaye yifotozanya n'umukobwa wa Ntuyahaga, ku mbuga nkoranyambaga hagiye hatambuka ibitekerezo bitandukanye gusa Ikinyamakuru Imitari cyifuje gutambutsa igitekerezo cya Peter Mahirwe yanyujije kuri Facebook

Peter Mahirwe yatangiye agira ati “Hari ifoto nabonye ya Tom Ndahiro n’umukobwa wa Ntuyahaga yavugishije benshi cyane, gusa icyo nakuyemo nuko aba extremists (intagondwa) bagihari kandi ku bwinshi cyane.

Kuba umukobwa wa Ntuyahaga yahobeye Tom ngo “ni ikizira, ni ishyano!!” ibi nibyo mukwiye kureka mukareba u Rwanda dufite ubu rutavangura cyangwa ngo ruheze, u Rwanda dufite ubu ni urwa buri wese, ushobora kuba wari mubi ugahitamo inzira yo kubaka igihugu ukakirwa.

Reka ngaruke ku nkuru ya Ntuyahaga, wakatiwe imyaka 20 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze kurangiza igihano, habuze igihugu kimwakira kubera ibyaha yakoze, ububiligi yabusabye ubuhungiro barabumwima

U Rwanda nk’igihugu avukamo nicyo yagombaga gusubiramo kuko ahandi hose bari bamwanze

Abakobwa be harimo n’uyu wifotoranyije na Tom bandikiye imiryango itandukanye irimo EU, UN, HCR n’abandi bababwira ko bafitiye impungege se ko naza mu Rwanda ashobora kwicwa (vengeance)

Byabaye ngombwa ko se ariwe Ntuyahaga azanwa mu Rwanda, ahageze yafashijwe gusubira muri sosiyete ubu abayeho nk’abandi banyarwanda bose, ibyo abakobwa be bakekaga byarangiye ntabibaye, kuko se (Umubyeyi we) nubu baravugana umunsi k’uwundi kandi abayeho neza atuye i Kigali.

Kuba rero uyu mukobwa yarabonye Tom bakaramukanya njye mbifata nk’ubumwe u Rwanda rwifuza, uyu mukobwa kubera kuvugana na se hari indi shusho y’igihugu yabonye atarazi kubera guhorana n’aba extremists (intagondwa) birirwa bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Reka nsoze nsaba abanyarwanda cyane cyane abari hanze banakomoka mu miryango yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ko mukwiye kureka ayo macakubiri kandi ko kubaka igihugu ari ibya buri wese”

Muhitemo inzira nziza mwubake urwababyaye kandi ibyo muzabigeraho nimureka amacakubiri atabashyirira isahane ku meza!!

Igitekerezo cya Peter Mahirwe

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button