AmakuruMU MAHANGAPOLITIKI

Ese Ingabo za Congo Zibona Ingabo z’U Rwanda Zafasha M23 Zambaye impuzankano za RDF, Cyangwa FARDC Irarashya Imigeri?

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye amafoto y’abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe n’Ingabo za Congo zifatanyije na FDLR nkuko Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo ribivuga ariko abantu batandukanye by’umwihariko abanyarwanda bakomeje guha urwamenyo ingabo za Congo zifatanyije na FDLR ariko bagashyiraho ubutumwa burimo akababaro k’abana b’abanyarwanda ubona ko bazahajwe n’inkoni cyangwa se gutotezwa n’izi ngabo za Congo

Abakoresha imbuga nkoranyambaga ubona ko imyumvire yabo iri hejuru kuko bo babaza bati “Ingabo z’u Rwanda zakora amakosa yo kujya muri Kongo gufasha M23 zambaye imyambaro yazo?”

Nyamara n’Ubwo Ingabo z’u Rwanda zashimuswe muri ubu buryo bw’amanzaganya Muri Kanama 2016 ubwo abasirikari ba Kongo binjiraga mu Rwanda mu buryo bunyuranye n’amategeko, bashubijwe iwabo nta n’ubariye urwara.

Nyamara FARDC/FDLR bashimuse Elysé Nkundabagenzi na Gad Ntwari ba RDF, babakorera iyicarubozo rikabije.

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF cyasohoye Itangazo rivuga ko abasirikare babiri bacyo bashimuswe n’Ingabo za FARDC zifatanyije n’umutwe wa FDLR ubwo bari ku burinzi ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Abasirikare bashimuswe umwe yitwa Cpl Nkundabagenzi Elyse na Pte Ntwari Gad.

Muri iryo tangazo ryashyizwe ahagaragara n’ingabo z’u Rwanda rivuga ko nyuma y’ubushotoranyi bwa FARDC, bwageze aho ku butaka bw’u Rwanda haterwa ibisasu mu turere twa Musanze na Burera, “hari abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe bari ku burinzi”.

Rivuga ko usibye kuba FARDC na FDLR ku wa 23 Gicurasi 2022 barateye ibisasu mu Rwanda, banateye ibindiro by’igisirikare cy’u Rwanda ku mupaka.

Rikomeza rigira riti “Twaje kumenya ko abo basirikare babiri Cpl Nkundabagenzi Elyse na Pte Ntwari Gad bafitwe na FDLR mu Burasirazuba bwa Congo.”

RDF yasabye ubuyobozi bwa Guverinoma ya Congo gukorana na FDLR kugira ngo abo basirikare barekurwe mu maguru mashya.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, aherutse gutangaza ko Congo ikwiriye gutanga ibisobanuro ku mpamvu iri gukorana n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC akwiriye gusobanura impamvu FARDC iri kurwana ifatanyije na FDLR/Interahamwe bakaba baranateye ibisasu ku butaka bw’u Rwanda ku wa 19 Werurwe 2022 no ku wa 23 Gicurasi 2022.”

Kuva iyi mirwano yatangira, Congo yakunze gutera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda. Makolo asobanura ko u Rwanda ruramutse rusubije ibyo bitero, rutaba rwishe itegeko na rimwe ariko ko rudafite gahunda yo kujya muri iyi ntambara.

Hagati aho kandi, Congo yafatiye ibihano u Rwanda birimo no guhagarika ingendo za RwandAir irushinja gukorana n’umutwe wa M23. Ni mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego hagati ya FARDC na M23 ndetse bivugwa ko umunsi ku wundi, igisirikare cya Congo gikomeje kwamburwa ibirindiro byacyo.

U Rwanda rwari runaherutse gusaba ko hakorwa iperereza ryihuse rikozwe n’Urwego rushinzwe gukora iperereza ku bikorwa bya gisirikare mu Karere, EJVM, kugira ngo hamenyekane impamvu FARDC yateye ibisasu mu Rwanda ku wa 23 Gicurasi, bigakomeretsa abaturage babiri.

Abasesenguzi batandukanye baganiriye na IGIHE bavuze ko amahirwe menshi ari uko ibyakozwe na FARDC ari ubushotoranyi bugamije gusunikira u Rwanda mu ntambara.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button