DRC byari ibicika-Bruce Melodie yakoze ku mitima y’abanyekongo b’i Goma mu iserukiramuco Amani
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022 Nibwo umuhanzi Bruce Melodie ufatwa nka nimero ya mbere muri iki gihe mu muziki, yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Goma mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo ‘Izina’ yafashije Abanye-Congo bari bakoraniye i Goma kwizihiza umunsi w’abakundanye uzwi nka “Saint Valentin”, mu gitaramo yakoze.
N’icyo gitaramo cya mbere akoze kuva umwaka wa 2022 watangira. Yagikoreye mu mbuga ngari y’ahitwa Ihusi à Goma aho iserukiramuco rya Amani ryabereye kuva ku wa 4 Gashyantare kugeza ku wa 6 Gashyantare 2022 ryaririmbyemo Charly na Nina
Si i Goma gusa basusurukijwe n’uyu muhanzi kuko ahageze akubutse i Dubai gufasha abakunzi be kwihiza ‘Saint Valentin’
Abakunzi b’umuziki bari uruvunganzoka mu gitaramo cyabereye mu mbuga yabereyemo iserukiramuco Amani
Bruce yasoje umwaka wa 2021 yizihiza imyaka 10 ari mu muziki, mu gitaramo yakoreye muri Kigali Arena mu ntangiriro z’ukwezi ku Ukwakira 2021.
Bruce yasanze indirimbo ze zizwi mu gitaramo kitabiriwe n’abanyarwanda babarizwa i Goma
Yanditswe na Dushimimana Elias