AmakuruMU MAHANGAUBUKUNGU

Dore ikitezwe mu imurika gurishwa Mpuzamahanga ry’Ubuhinzi n’Ubworozi i Paris u Rwanda rwitabiriye

Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwitabiriye Imurika Mpuzamahanga ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (Salon International de l’Agriculture 2022) riri kubera i Paris mu Bufaransa guhera kuri uyu wa 26 Gashyantare 2022.

Iri murika riri kubera ahitwa Expo Porte de Versailles. Ryongeye gufungura amarembo nyuma y’aho ryari ryarabangamiwe n’icyorezo cya Covid-19 guhera mu 2020 kubera ingamba zibuza abantu benshi guhurira hamwe.

Abaryitabira bafata umwanya wo gusura ibituruka mu mpande zose z’Isi byaba ibikomoka ku buhinzi by’umwimerere n’ubworozi harimo amatungo atandukanye n’ibiyakomokaho byiganje mu bikorerwa mu Bufaransa.

Ryabaye ihuriro rihesha agaciro abahinzi n’aborozi b’Abafaransa n’uburyo bwo kugaragaza isura y’igihugu mu bikorwa bifatika nk’uko abaritegura babibwiye itangazamakuru. Buri mwaka abaryitabira bamara iminsi umunani bahanahana amakuru mu buryo bw’imikorere yabo.

Ku rwego rw’u Rwanda ryateguwe n’Ikigo cy’Igihgu Gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

U Rwanda rwaserukiwe kandi n’abikorera mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bagera kuri 25.

Iri murika ryatangiye bwa mbere mu 1964 ahoryitabiriwe n’abahinzi n’aborozi bagera ku 300.000. Mu 1975 bariyongereye baba 500.000. Mu 2019 abagera kuri miliyoni eshatu bakurikiraniye ibyo rikora ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye rikoresha nkuko Igihe ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Mu 2018 ryitabiriwe imbonankubone n’abagera kuri 672.568 baturutse mu Bufaransa no mu mpande zose z’Isi barimo abahinzi babigize umwuga, n’abandi bakorana na bo bya hafi.

Ibihugu byitabiriye uyu mwaka birimo Sénégal, Portugal, Maroc, Cuba, Espagne, Brésil, u Bushinwa, Vietnam, u Budage, Congo, Côte d’Ivoire, u Busuwisi, Nigéria, Slovénie, Algérie, Sudani, Mali, u Rwanda, Tunisie n’u Butaliyani.

Abitabiriye kandi bazagira umwanya wo kurya ku biribwa byateguwe n’Ibihugu nka Espagne, u Bwongereza, Nouvelle-Zélande, Portugal, u Busuwisi, Vietnam, Mexique, u Butaliyani , u Budage , Maroc, u Bubiligi na Madagascar.

Yanditswe na Dushimimana Elias

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button