AmakuruMU MAHANGA

Denmark na Sweden zahagaritse gukoresha urukingo rwa Moderna

Ibihugu bibiri byo ku mugabane w’i bulayi bya Denmark na Sweden byafashe umwanzuro wo guhagarika gukoresha urukingo rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa Moderna ku bana bari munsi y’imyaka 18 ku ruhande rwa Denmark mu gihe igihugu cya Sweden cyo cyavuze ko umuntu wese wavutse nyuma ya 1991 atazaterwa urwo rukingo.

Gufatwa kwibi byemezo kwabaye kuri uyu wa gatatu mu masaha y’igicamunsi ubwo urwego rushinzwe ubuzima muri Denmark aho yavuze ko abana bari munsi y’imyaka 18 batewe izo nkingo bagiye bagaragarwaho n’ingaruka zitari nziza ku buzima bwabo.

Hari benshi byavuzwe ko hari abagiye bagararwaho na Myocarditis ikaba ari indwara ishobora kwibasira imitsi ijyana amaraso ku mutima ndetse ikaba ishobora kubyimba kuburyo ku mwana uri munsi y’imyaka 18 ishobora no guturika igihe ntakintu cyaba gikozwe.

Denmark na Sweden bahagaritse gukoresha Moderna mu gukingira abana bari munsi y’imyaka 18

Sweden yafashe uwo mwanzuro nyuma yo kubona ko hari abantu benshi bagiye bahura n’ibibazo bisa neza n’ibyabonetse muri Denmark kuburyo abantu bavutse muri 1991 ndetse no munsi yaho batangira guhabwa izindi nkingo.

Ibi bihugu byombi bisanzwe bikoresha inkingo za Pfizer ku bana bafite imyaka 12 kugeza kuri 17, ndetse guhagarika gukoresha uru rukingo rwa Moderna bishobora kugumura n’ibindi bihugu byinshi ku mugabane w’ibulayi mu gihe izi mbogamizi zaba zidakuweho.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button