IMIKINO

Champions League: uko imikino yagenze

Mu ijoro ryakeye hakomezaga imikino ya kabiri yo mu matsinda mu irushanwa rikunzwe cyane kurusha andi ahuza amakipe y’abigize umwuga (Clubs) ni imikino itigeze itungurana kuko amakipe yahabwaga amahirwe n’ubundi ariyo yabashije gutsinda uretse ikipe ya Real Madrid yatsinzwe n’agakipe ko muri Moldavia.

Mu itsinda rya mbere ikipe ya PSG yatsinze Manchester City ibitego 2-0 byatsinzwe na Idris Ganagueye ndetse na kabuhariwe Lionel Messi atsinda agashyinguracumu, undi mukino kandi muri iryo tsinda wahuje RB Leipzig ku kibuga cyayo yatsinzwe na Club Brugge yo mu bubiligi 1-2.

Mu itsinda rya kabiri ikipe ya FC Porto yari yakiriye Liverpool maze Liverpool iyinyagira 1-5 muri iryo tsinda kandi ikipe ya AC Milan yari yakiriye ikipe Atletico Madrid maze itsindwa 1-2 nyuma yo kubona ikarita itukura mu mpera z’igice cya mbere.

Igitego cya Benzema ntacyo cyafashije ikipe ya Real Madrid

Mu itsinda rya gatatu ikipe ya Ajax Amsterdam kuri Joyahn Cluff Arena yari yakiriye ikipe ya Beskitas Istanbul maze iyitsinda ibitego 2-0 muri iryo tsinda kandi ikipe ya Borussia Dortmund ikipe yatsinze ikipe ya Sporting Portugal 1-0.

Mu itsinda rya kane ikipe ya Real Madrid yatunguriwe ku kibuga cyayo Santiago Bernabeu itsindwa n’ikipe yitwa Sherrif yo mu gihugu cya Moldavia 1-2 nubwo Benzema yari yabashije kwishyura igitego kuri penaliti ku munota wa 65, muri iryo tsinda kandi ikipe ya Shaktar Donetski yanganyije na Inter Milan 0-0.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button