AmakuruIMYIDAGADUROPOLITIKIUMUCO

Breaking: Jeannette Kagame yaganiriye na ba Nyampinga 7, ibisonga byabo n’abandi bitabiriye Miss Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022 ni bwo hatangajwe ko Madamu Jeannette Kagame yakiriye ba Nyampinga b'u Rwanda bagera kuri barindwi bari kumwe n'ibisonga byabo n'abandi bakobwa bitabiriye iri rushanwa.

Amakuru yo guhura kwa Madamu Jeannette Kagame n’aba Nyampinga yatangarijwe ku rukura rwa Twitter rwa Madamu Jeannette Kagame Umufasha w’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame ku mugoroba w’uyu wa Kane. Ni bwo bwa mbere Madamu Jeannette Kagame ahuye n’abakobwa babaye ba Miss Rwanda n’abandi bitabiriye iri rushanwa.

Madamu Jeannette Kagame yakiriye aba ba Nyampinga mu bihe bitoroshye dore ko hashize iminsi micye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutaye muri yombi Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro na Nshuti Divine Muheto (Miss Rwanda 2022), Ingabire Grace (Miss Rwanda 2021), Nishimwe Naomie (Miss Rwanda 2020), Nimwiza Meghan (Miss Rwanda 2019), Iradukunda Liliane (Miss Rwanda 2018), Iradukunda Elsa (Miss Rwanda 2017), Mutesi Jolly (Miss Rwanda 2016), abakobwa babaye ibisonga, abegukanye andi makamba n’abitabitabiriye Miss Rwanda.

Yakiriye kandi Saro Amanda wabaye Miss Talent; Uwimana Jeannette wegukanye ‘Most Innovative Project’, Mugabekazi Ndahiro Queen wabaye Miss Photogenic, Kayumba Darina wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2022, Keza Maolithia wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022 n’abakobwa bageze mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 ariko bategukanye amakamba.

Madamu Jeannette Kagame ubwo yaganirizaga ba Nyampinga
Madamu Jeannette Kagame yabwiye aba bakobwa ati “Kuri mwe mwahatanye muri Miss Rwanda, turabizi neza ko bino bihe bitaboroheye, nk’ababyeyi cyangwa nk’abavandimwe, turahamya ntagushidikanya ko imyanzuro y’uyu munsi n’iy’ejo hazaza ndetse n’amahitamo bizabangerera imbaraga kurushaho.”

Yanditswe na Dushimimana Elias

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button