AmakuruIMIKINO

AS Kigali ubu niyo iyoboye Shampiyona nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports 4-0

Ikipe y’Umujyi AS Kigali yihereranye Kiyovu Sports iyinyagira ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa kabiri, maze iyobora urutonde rw’agateganyo n’amanota atandatu.

Ni umukino watangiye utinzeho iminota 12 kubera ko umuganga ugomba kuba ari mu mbangukiragutabara atari yakageze ku kibuga.

Kiyovu Sports yatangiye umukino iri hejuru, ibona uburyo bwa mbere bw’umupira watewe hejuru na Emmanuel Okwi mu gihe kandi uyu mugande yahushije ubundi buryo bwinshi ku mupira yateye n’umutwe, ujya hejuru y’izamu.

AS Kigali yatsinze igitego cya mbere ku munota wa gatandatu ku gitego cyinjijwe na Haruna Niyonzima wagaragaje ubuhanga akaroba umunyezamu Kimenyi Yves nyuma yo guherezwa umupira na Abubakar Lawal.

Nyuma y’iminota ibiri, AS Kigali yabonye igitego cya kabiri cyinjijwe na Rukundo Denis wahinduye umupira muremure ugana mu izamu, umunyezamu Kimenyi Yves ananirwa kuwugeraho.

Ku munota wa 16, Ishimwe Christian yahinduye umupira wavuyemo igitego cya gatatu cyatsinzwe na Abubakar Lawal n’umutwe abanje gusumba Dusingizimana Gilbert na Ngendahimana Eric bari mu bwugarizi bwa Kiyovu Sports.

Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric, yakoze impinduka mu minota 20 ya mbere ubwo Kakule Mugheni Fabrice wavunitse yahaga umwanya Niyibizi Ramadhan ukina ku mpande asatira.

Kiyovu Sports yashoboraga gutsinda igitego ku mupira watewe na Muzamiru Mutyaba ari inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ukurwamo n’umunyezamu Ntwari Fiacre.

Habura iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangire, Kiyovu Sports yabonye ubundi buryo ku mupira wahinduwe na Ishimwe Kevin, ushyizweho umutwe na Benedata Janvier ujya hejuru y’izamu.

AS Kigali yashoboraga kubona penaliti ubwo Dusingizimana Gilbert yagushaga Niyibizi Ramadhan mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Hakizimana Louis agaragaza ko nta kosa ryabaye.

Ku munota wa 85 ni bwo Niyibizi Ramadhan yatsinze igitego cya kane cya AS Kigali ku mupira Haruna yahereje Biramahire Abeddy, atera ishoti rikomeye ryakuwemo na Kimenyi, ariko umupira usanga uyu rutahizamu w’Abanyamujyi wahise awuboneza mu izamu.

Sugira Ernest yakinnye umukino we wa mbere ku nshuro ya kabiri akinira AS Kigali ubwo yinjiraga mu kibuga ku munota wa 88 asimbuye Shaban Hussein ’Tshabalala’ mu gihe Haruna Niyonzima yasimbuwe na Ndekwe Felix.

Mu minota itanu yakinnye, Sugira yahushije uburyo bubiri burimo ishoti yateye rifatwa na Kimenyi Yves mbere y’uko agerageza irindi ryasubijwe inyuma n’umutambiko w’izamu.

Gutsinda uyu mukino byafashije AS Kigali kuyobora Shampiyona by’agateganyo
Gutsinda uyu mukino byafashije AS Kigali kuyobora Shampiyona by’agateganyo ifite amanota atandatu n’ibitego bitandatu izigamye mu gihe Gasogi United iyigwa mu ntege ifite amanota ane.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri, Gorilla FC yanganyije na Marines FC igitego 1-1 mu gihe Mukura Victory Sports yari yakiriye Gasogi United, na zo zinganya igitego 1-1.

Ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ugushyingo, hateganyijwe imikino ine irimo uzahuza Police FC na Espoir FC saa Sita n’igice i Nyamirambo, Bugesera FC na Étincelles i Nyamata, Rutsiro FC na Rayon Sports i Rubavu, Gicumbi FC na Etoile de l’Est i Gicumbi ndetse na APR FC izakirira Musanze FC i Nyamirambo guhera saa Cyenda.

Nyuma y’iyi mikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona, amakipe yose azafata ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri kubera ko hagiye kuba imikino mpuzamahanga y’ibihugu aho u Rwanda ruzahura na Mali ndetse na Kenya mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Abakinnyi babanje mu kibuga ba AS Kigali

Ikipe ya AS Kigali: Ntwari Fiacre, Kwizera Pierrot (c), Lamine Moro, Rurangwa Mossi, Ishimwe Christian, Rukundo Denis, Niyonzima Olivier ’Seif’, Mugheni Fabrice, Niyonzima Haruna, Abubakar Lawal na Shaban Hussein ’Tshabalala’.

Kiyovu Sports: Kimenyi Yves (c), Serumogo Ally, Dusingizimana Gilbert, Ngandu Omar, Ngendahimana Eric, Nshimirimana Ismael, Bigirimana Abeddy, Muzamiru Mutyaba, Emmanuel Okwi, Benedata Janvier na Ishimwe Kevin.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button