IMIKINO

AS Kigali inyagiye Olympique de Missiri iranayisezerera

Ni umukino wo kwishyura wa Caf confederation Cup waberaga kuri stade ya Kigali i Nyamirambo aho ikipe ya AS Kigali iwusoje inyagiye iyi kipe yo mu birwa bya Comoroes ibitego 6-0 biza byiyongera kuri 2-1 yari yatsindiye Moroni mu cyumweru kimwe gishize.

Ni umukino watangiye AS Kigali isatira cyane ndetse yashoboraga no kubona ibitego nka bibiri mu minota 15 ya mbere ariko ntiyabasha kubona inshundura kuko Hussein Tshabalala atigeze abasha kubyaza umusaruro amahirwe yabonaga.

Byashobokaga ko Kwizera Pierre yari kubona igitego bitewe na coup Franc ebyiri yateye ariko imipira yombi ayitera hejuru y’izamu.

                                                          Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego

Byaje gutegereza umunota wa 25 ubwo nabwo hari habaye ikosa maze Kwizera Pierre atera ishoti mu izamu icya mbere kiba kiranyoye ku ruhande rwa AS Kigali,Ramadhan Niyibizi yongeye gutsinda ikindi gitego ku munota wa 40 biba 2-0 mbere gato yuko igice cya mbere kirangira nibwo Aboubakar Lawal nawe yatsinze ikindi gitego bihita biba 3-0.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri Hussein Tshabalala yatsinze igitego cya Kane ku munota wa 53, Denis Rukundo umukinnyi mushya wa AS Kigali yatsinze ikindi gitego biba 5-0 mugihe Abbedy Biramahire ariwe watsinze agashinguracumu umukino ugana ku musozo.

Kuba umukino urangiye ari 6-0 bivuze ko mu mikino yombi AS Kigali ikuyemo Olympique de Missiri ku kinyuranyo cy’ibitego 8-1, ikaba izahura na DCMP yo muri RDC muri round ya kabiri.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button