AmakuruIMIKINO

APR FC yongeye kwihaniza Rayon Sports ibitego 2-1

APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona waberaga i Nyamirambo, igira amanota icyenda mu mikino itatu.

Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC muri Gicurasi 2019, igumanye amanota arindwi mu mikino ine.

Mu yindi mikino yabaye, Gasogi United yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1, igira amanota 10 ku mwanya wa mbere naho Kiyovu Sports itsinda Gicumbi FC igitego 1-0 cyatumye igira amanota arindwi.

APR FC izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo, aho izakira RS Berkane yo muri Maroc mu mukino ubanza w’ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button