IMIKINO

Amavubi yongeye gutsindwa na Uganda Cranes

Mu mukino wabaye ku munsu w’ejo hashize ku cyumweru tariki ya 10 Ukwakira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje kwitwara nabi cyane dore ko yongeye gutsindirwa kuri St Mary’s Kitende Stadium i Kampala igitego 1-0 bisa neza nibyari byabereye i Kigali mu minsi itatu yari ishize.

Wari umukino w’umunsi wa kane wo gushaka itike yerekeza mu gikombe cy’isi cyizabera muri Qatar mu mwaka utaha wa 2022.

Uwo mukino wabaye hashize iminsi itatu Amavubi atsindiwe i Kigali nabwo igitego 1-0, ni umukino u Rwanda rwagiyemo ruri ku gitutu kubera ukutishima kw’abanyarwanda benshi kubera intsinzwi zimaze kuba nyinshi.

Uganda cranes niyo yinjiye ku mukino neza ndetse biranayihira ku munota wa 22 iza kubona igitego cyatsinzwe ku makosa y’ubwugarizi bw’Amavubi kubera umupira wayobejwe (Deflect) na kapiteni Jacques Tuyisenge maze Fahad Bayo atsinda igitego.

Image
Ni umukino wagoye Amavubi cyane

Iki gitego uyu mugande ukiri muto yatsinze cyahise gisezerera burundu ikipe y’igihugu Amavubi mu gushaka itike yo kwerekeza muri Qatar.

U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda n’inota rimwe nyuma y’imikino ine dore ko rumaze gutsindwa imikino itatu muri ine rumaze gukina dore ko muri iryo tsinda Mali iriyoboye n’amanota 10 igakurikirwa na Uganda ifite amanota umunani.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button