AMATEKA

Amateka y’urutare rwa Kamegeri 

Kamegeri yari umutware ku ngoma ya Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura yatwikiwe kuri uru rutare nyuma y’aho asabiye ko abari bagize nabi barujugunywa ho rumaze gucanirwa. Ruherereye mu karere ka Ruhango umurenge wa Ruhango munsi y’umuhanda hagati y’umugi wa Ruhango n’ahahoze ibiro bya Komini Kigoma.

Ukirenga Umujyi wa Ruhango werekeza aho bita Kigoma na Muyange cyangwa se mu Butansinda bwa Kigoma umanuka ikibaya cyitwa mu Gatengezi ugiterera imbere gato uzarabukwe ibumoso bwawe uzahabona urutare ruhashashe neza, Yewe no muri iyi minsi Akarere ka Ruhango kahashyize inzu ndangamateka, Ese ayo mateka ni ayahe?

Umwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura yari azwiho ubwitonzi, kugira ubuntu, guha amata abakene begereye ibwami. Ibyo byatumyebamuhimba igisingizo bamwita “Rugabishabirenge”. Azwiho no kuba umucamanza utabera kandi wangaga ibihano bidakwiye umuntu.

Umunsi umwe, Gisanura yabajije abatware be igihano gisumba ibindi, buri wese agenda avuga icye. Umwami asanze bikabije, buri wese amuhanisha icyo yagiye avuga. Nguko uko umwe wari watahuye ko igihano cyiza ari ugusambura inzu ziri hafi, bagacaniriza urutare iyo sakamburiro kugeza aho urutare rutukura, noneho umugome bakarumushyiraho agashirira. Ibyo byahimbwe n’umutware witwaga Kamegeri. Umwami yasanze nta muntu mubi (w’umugome) kurusha Kamegeri. Nuko aca iteka ko uwo Kamegeri bamuhanisha icyo gihano kibi yahimbiye abandi. Noneho baramuboha bamujugunya ari muzima ku rutare bacaniriye rwatukuye nuko arapfa.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button