IMIKINO

Amatariki y’umukino uzahuza u Rwanda na Uganda yamenyekanye

Mu guhatanira itike yerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar umwaka utaha wa 2022 mu itsinda u Rwanda ruherereyemo rya gatanu uko amakipe azahura byamaze gushyirwa ahagaragara aho u Rwanda arirwo ruzabanza kwakira Ubugande nyuma rujye i Kampala mu mukino wo kwishyura.

Umukino ubanza uzaba ku itariki ya 7 Ukwakira ubere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku i saa 15h z’amanywa mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kampala iminsi itatu nyuma y’umukino uzaba wabaye ni ukuvuga ko uzaba tariki 10 Ukwakira.

Iyo mikino yombi izaba ari uwa 3 n’uwa kane mu itsinda rya 5 rinarimo Mali na Kenya ayo makipe nayo akazahura ku ruhande rwayo.

                    u Rwanda ruzahurana Uganda inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe.

U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma muri iryo tsinda nyuma yo gutsindwa na Mali 1-0 rukaza kunganyiriza na Kenya i Kigali mu ntangiriro zuku kwezi, ikipe izaba iya mbere muri aya majonjora ya kabiri niyo izabasha kugera mu gukuranwamo ibashije gutambuka ikaba ariyo ibona itike yo kujya mu gikombe cy’isi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button