
Mu nkuru yatambutse twari twavuze ku mafunguro umugore utwite akwiye kwibandaho, aho twari twasezeranyije ko ubutaha tuzanavuga ku mafunguro akwiye kugendera kure cyangwa se kugabanya.
Nibyo hano tugiye kuvugaho
1. Amafi arimo mercure nyinshi
Nibyo amafi yose abamo mercure ariko ntabwo anganya ubwinshi bwayo. Amafi aba mu nyanja ngari kandi agakunda kuba hasi ku ndiba y’amazi ni yo azwiho kubonekamo mercure nyinshi. Iyi mercure iyo ibaye nyinshi yangiza urwungano rw’imyakura, impyiko n’ubudahangarwa. Ku mugore utwite bigira ingaruka ku mwana uri mu nda akaba ashobora kuvukana ubumuga, ubwo ni mu gihe ugize amahirwe inda ntivemo
Amwe mu mafi azwiho mercure nyinshi ni tuna, mackerel, swordfish naho amafi wemerewe kuba warya, adateje ikibazo twavugamo salmon, tilapia, trout, n’amafi yose yororerwa mu byuzi. Gusa ukirinda kuyarya inshuro zirenze ebyiri mu cyumweru
2. Amafi mabisi cyangwa adahiye neza
Na yayandi wemerewe usabwa kuyateka agashya neza. Kuba wayarya adahiye neza cyangwa mabisi (hari abayarya) byakongerera ibyago byo kwandura Listeria iyi ikaba bagiteri ishobora no kubyara urupfu, ku mugore utwite wayanduye. Uretse iyi kandi wanakandura Vibrio, Salmonella, zizwiho kuzahaza abazanduye
3. Inyama zidahiye, cyangwa zanyujijwe mu nganda
Kurya inyama zidahiye neza byongera ibyago byo kwandura zimwe muri mikorobi nka Toxoplasma, E.coli, Listeria na Salmonella
Zaba za sosiso, cyangwa se izindi nyama zitunganywa zikabikwa, inyama zidahiye neza, si nziza ku mugore utwite kubera umubiri we uba udafite ingufu zihagije zo guhangana na za bagiteri zishobora kuboneka muri zo. Rero niba utwite, inyama zidahiye neza, ziriya zitunganywa zikabikwa, si ibyo kurya byawe.
4. Amagi mabisi
Aya na yo ashobora kubonekamo Salmonela. Iyi bagiteri ishobora gutera umura kwikanya bityo bikaba byatera gukuramo inda cyangwa kubyara umwana utagejeje igihe
Niba ushaka kurya amagi yateke ashye, ariko kuyarya mabisi cyane cyane mu gihe ushaka kwivura inkorora, ntabwo ari byiza utwite
5. Inyama zo mu nda
Aha si zingalo gusa ahubwo hanarimo impyiko, umwijima, ubwonko, …
Ubusanzwe izi nyama ni nziza kuko zikungahaye kuri vitamini A, B12, ubutare, zinc, selenium n’umuringa. Ariko kurya ibirimo vitamini A nyinshi utwite, si byiza cyane cyane mu gihembwe cya mbere kuko bishobora gutera umwana kuvukana ubumuga cyangwa inda kuvamo.
Gusa iyi vitamini A ikomoka mu bimera nta kibazo yo, kuko yo umubiri ni wo uyitunganyiriza, utunganya ikenewe gusa.
6. Ikawa
Si ikawa gusa ahubwo ibibonekamo caffeine byose, zimwe muri za soda, icyayi, n’ibindi.
Gusa yo ntusabwa kuyireka ahubwo usabwa kuyigabanya aho usabwa kutarenza 200mg za caffeine ku munsi
Kunywa nyinshi utwite biri mu bitera umwana kuvuka adashyitse.
7. Imboga n’imbuto bitaronze neza
Niba ukunda salade, imbuto se, zirikana ko mu gihe utabironze neza bishobora kugukururira kwandura zimwe muri mikorobi nka zazindi ziboneka mu nyama cyangwa amafi mabisi. By’umwihariko toxoplasma, iyo uyanduye ushobora kutagaragaza ibimenyetso. Umwana uyanduriye mu nda avuka nta kibazo nyamara nyuma mu gukura kwe ashobora guhuma amaso akiri muto cyangwa se akagira ubwonko budakuze neza
8. Amata adatetse
Aya na yo ni kimwe na ya magi mabisi, inyama zidahiye neza, kuko biri mu bitera indwara zinyuranye. Niyo yaba adatetse bisaba ko byibuze aba yasukuwe hakoreshejwe uburyo bwa pasteurization.
9. Inzoga
Nubwo kuyireka burundu wenda bamwe byabagora ariko kunywa ugakabya biri mu bitera umwana kuvukana ibibazo ku bwonko bwe, bishobora gutera inda kuvamo cyangwa se kuvuka umwana atagejeje ibiro bikwiye.
Niba utabasha kuyireka usabwa kunywa inzoga zidakaze kandi nturenze igipimo
10. Ibyokurya byo mu nganda
Ubunyobwa bukaranze bukabikwa, fromage, chips zipfunyitse, … biri mu byo tuvuga hano. Biba byoroshye ko byagibwamo na mikorobi kandi kubera ko uba utari bubishyushye, ntizipfe. Zikaba zatera ibibazo ku mwana uri mu nda rero. Ibyo warya, nabwo gake, ni ibibanza gushyushywa mbere yo kuribwa, kuko byibuze za bagiteri zirapfa zishwe n’ubushyuhe.
Si byose tuvuze, ariko ibi ni ingenzi. Sigasira amagara.
Byakusanyijwe na François Biramahire