AmakuruIMIKINOMU MAHANGA

Amafoto: Kylian Mbappe atumye Perezida Emmanuel Macron amuhigisha uruhindu kubera gutsembera PGS yatakira

Nyuma y’amakuru amaze igihe acicikana hirya no hino mu bitangazamakuru ku Isi, avuga ko rutahizamu wa Paris Saint Germain, Klyan Mbappe agiye kwerekeza muri Real Madid, byahagurukije Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ajya kumvisha uyu mukinnyi kutagira ahandi ajya, akaguma muri PSG agakomeza gususurutsa Abafaransa.

Kylian w’imyaka 23 y’amavuko kugeza magingo aya yanze kongera amasezerano muri PSG imaze umwaka imwinginga ariko yarayitsembeye, aho bivugwa ko Real Madrid yamaze kumwegera bagirana ibiganiro by’ibanze ku buryo mu mpenshyi azayerekezamo.

Kugeza ubu Mbappe asigaje amasezerano y’amezi ane muri PSG, bikaba bivugwa ko Real Madrid izamusinyisha ku buntu mu mpeshyi y’uyu mwaka aho azagenda yigurishije.

Ikinyamakuru Diario AS cyatangaje ko PSG yizeye ko ubufasha bwa perezida Macron buzagira icyo buhindura ku cyemezo cy’uyu mukinnyi udashaka kuguma Parc des Princes.

Amakuru avuga ko Emmanuel Macron yifuza cyane ko Mbappe aguma mu Bufaransa, kandi akaba yarabigaragaje neza.

Mu mpeshyi ishize, Perezida Macron w’imyaka 44, yagize ati: “PSG ni ikipe ikomeye yashoboye kumuzamura kandi ndatekereza ko ari ngombwa ko aguma muri iyo kipe no muri shampiyona y’u Bufaransa”.

Umwe mu babanjirije Macron ku butegetsi, Nicolas Sarkozy, wari ku buyobozi hagati ya 2007 na 2012, na we ngo yaba agerageza guhindura icyemezo cya Mbappe akaba yaguma muri PSG.

Uyu mugabo w’imyaka 67 yari kuri Parc des Princes ubwo PSG yatsindaga Real Madrid igitego 1-0 mu ijoro ryo ku wa kabiri muri UEFA Champions League.

 

Igitego cya Mbappe cyatumye PSG itera intambwe ikomeye yo kwerekeza muri ¼ cya Champions League, aho itegereje umukino wo kwishyura uzabera i Mdrid.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko yifuza ko Mbappe aguma muri PSG

Nubwo aba bategetsi kimwe n’ubuyobozi bwa Paris Saint Germain bukomeje gutsimbarara ku ikifuzo cy’uko uyu musore w’i Park de Prince yahaguma kuri nyiri ubwite we arabona Madrid baratinze.

Yanditswe na Dushimimana Elias

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button