AmakuruIMIBEREHO MYIZAPOLITIKI

Amafoto: Ihere ijisho ubwiza bw’imiterere ya Bwiza Riverside Homes, umudugudu w’ikitegererezo muri Kigali ugiye guhindura isura nshya y’imiturire

Mu Murenge wa Kigali ho mu karere ka Nyarugenge muri Karama mu Mujyi wa Kigali hari kuzamurwa inyubako ziri mushinga wo kubaka inzu 2400 zo guturamo zubatswe mu buryo bugezweho kandi butangiza ibidukikije ziswe Bwiza Riverside Homes.

Uyu mudugudu wahawe izina rya ‘Bwiza Riverside Homes’ uhanzwe amaso nk’ugiye guhindura isura y’imiturire igezweho kandi iciriritse muri Kigali

Ni inzu zigezweho kandi zihendutse aho imwe ibarirwa agaciro kari hagati ya miliyoni 16 Frw na miliyoni 35 Frw ku muntu ushaka kuyigura nkuko Igihe.com ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Mu Ugushyingo 2020, ni bwo leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’Ikigo ADHI Rwanda Ltd, yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bitanu.

Icyiciro cya mbere cyaratangiye, zirindwi zamaze kuzura. Biteganyijwe ko umwaka wa 2023 uzarangira inzu zigera kuri 245 zimaze kubakwa.

ADHI Rwanda Ltd ni ikigo gifite inkomoko kuri ADHI Corporate Group cyashinzwe mu 2011 muri Gabon kikaba gikoresha ikoranabuhanga rijyanye n’igihe mu myubakire y’inzu zigezweho kandi zihendutse.

Kuri ubu iki kigo kigiye kumara imyaka 10 cyubaka inzu zigezweho, nziza kandi zihendutse zo guturamo, zubakanye ikoranabuhanga rifasha mu kurinda ihumana ry’ikirere no kwangiza ibidukikije. Cyitezweho kuba igisubizo ku Banyarwanda baba abafite amikoro aciriritse.

ADHI Rwanda Ltd ifite ishuri rya ADHI Academy rihugura abantu ku buryo bwo kubaka izi nzu ndetse abarangije ayo masomo akaba aribo bifashishwa mu kubaka, bakanashishikarizwa guhanga imirimo yabo.

Biteganyijwe ko kugeza mu 2033, uyu mushinga wa ADHI Academy uzaba umaze guhugura abagera kuri 6250 ndetse abarenga 5000 bakazaba barabonye akazi.

Yanditswe na Dushimimana Elias

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button