AmakuruPOLITIKI

Alain Mukuralinda wigeze kuba umuvugizi w’ubushinjacyaha yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma – Indi Myanzuro

Umunyamategeko akaba n’Umuhanzi Bwana Alain Mukuralinda yigeze kuba umuvugizi w’ubushinjacyaha ubu yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma

Ni mu itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 14 Ukuboza 2021 niryo ryahaye Alain Mukurarinda iyi mirimo mishya nyuma y’imyaka isaga itandatu asezeye by’igihe kitazwi mu bakozi ba leta.

Mukurarinda yaherukaga mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu mu mwaka wa 2015 nyuma y’uko yari yasabye gusezera akazi yari afite ko kuba Umushinjacyaha.

Ni we wavugiraga Ubushinjacyaha muri icyo gihe ndetse yanaburanaga imanza nyinshi zikomeye mu gihugu. Yibukirwa ku rubanza rwa Ingabire Victoire kuko ariwe wamushinjaga.

Ubwo yasezeraga mu 2015 yahise asanga umuryango we i Burayi kuko hari hashize iminsi mike umugore we abonye imirimo mu Buholandi muri Heineken.

Nyuma yagiye kuba muri Côte d’Ivoire aho uwo bashakanye yari yabonye imirimo nk’ushinzwe iyamamazabikorwa mu ishami rya Heineken i Abidjan.

Mu minsi ishize, umugore we yongeye kubona imirimo mu Rwanda muri Bralirwa, bituma umuryango ugaruka mu gihugu.

Mukurarinda wabaye Umushinjacyaha guhera mu 2002, agiye kungiriza Yolande Makolo wagizwe Umuvugizi wa Guverinoma muri Nyakanga uyu mwaka.

Mu bandi bahawe imirimo n’Inama y’Abaminisitiri harimo Beatrice Mukamurenzi wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire mu gihe Olivier Kayumba yagizwe Minister Counsellor muri Repubulika ya Centrafrique.

Kayumba yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi. Ni umwanya yagiyeho mu 2017.

Mu bareberera inyungu z’u Rwanda muri Centrafrique kandi, Didier Rugina yagizwe Umujyanama wa Kabiri.

Ibitaramo byahagaritswe, abakozi ba leta basabwa gukorera mu rugo: Ingamba nshya zo gukumira Covid-19

Guverinoma y’u Rwanda yakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, igena ko abantu bose binjira mu gihugu bagomba kujya babanza kujya mu kato k’iminsi itatu muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi.

Uyu mwanzuro ni umwe mu yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2021. Yabaye mu gihe mu gihugu hagaragaye ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron buhangayikishije Isi muri iki gihe.

Ingamba zatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri mu gukumira ikwirakwira ry’iyi virus, zirimo ko ibitaramo by’umuziki no kubyina bibaye bihagaritswe gusa ko ibyateguwe bizajya bibanza kwemezwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere.

Abakozi b’inzego za leta basabwe gukorera mu rugo uretse abakora akazi kabasaba guhura n’abasaba serivisi gusa nabo ntibagomba kuzajya barenga 30% by’abakozi bose ku biro.

Ibikorwa by’inzego z’abikorera byo bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Imihango y’ubukwe irimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa leta n’irikorewe mu nsengero ntigomba kwitabirwa n’abantu barenze 30% by’ubushobozi bw’aho bateraniye kandi umubare wabo nturenge abantu 100.

Abitabira ibyo bikorwa basabwa kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’igikorwa kandi bakubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ku rundi ruhande, imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda Covid-19, igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bwazo.

Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kwikingiza byuzuye, kwipimisha kenshi no gukorera mu rugo igihe cyose bishoboka mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button