AmakuruPOLITIKI

Abavuye mu Rwanda bemerewe kujya mu buholandi

Ambasade y’ubuholandi mu Rwanda yatangaje ko kuri ubu umuntu uvuye mu Rwanda yemerewe kujya muri icyo gihugu nta nkomyi nyuma yuko izo ngendo zari zarahagaritswe bitewe na Covid-19 ibyo byatumye u Rwanda ruba igihugu rukumbi ku mugabane w’Afurika abaturage bacyo bemerewe kujya mu buholandi.

Muri iryo tangazo ariko Ambasade y’ubuholandi yatangaje ko abifuza kujya mu buholandi babanza kujya babanza kumenya amabwiriza agenga ingendo zerekeza muri icyo gihugu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byagiye bishimwa ku ngamba zo guhashya no gukumira ikwirakwira rya Covid-19 kuva ubwo cyageraga mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize wa 2020, ari nabwo ingendo ziva mu Rwanda zerekeza mu byerekezo bitandukanye.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gukingira abantu barenga 10% by’abaturage barwo bose ku buryo ibi bitanga icyizere cyuko mu gihe kiri imbere ubuzima bushobora gusubira mu buryo mu gihe kitarambiranye dore ko ibyinshi mu bikorwa byari byarafunze byongeye gufungurwa.

Ubuholandi buje bwiyongera ku bihugu nka Malta nacyo cyatangaje ko abifuza kujyayo bavuye mu Rwanda bemerewe kuhajya nta zindi nzitizi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button