
Nyakubahwa Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda RDF, yakoze impinduka mu gisirikare, ni mu itangazo ryasohowe ku mbuga zitangirwaho amakuru za RDF ryavugaga ko Col François Regis Gatarayiha yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubutasi mu gisirikare n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ikoranabuhanga.
Col Gatarayiha yigeze kuba Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka. Ni umwanya yamazeho imyaka itatu kuko yawugiyeho mu Ukwakira 2018 awuvaho muri Nzeri 2021.

Nyuma yaje kuzamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel, nabyo byabaye mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu muri Nzeri uyu mwaka.
Izindi mpinduka zabayeho ni uko abasirikare 460 bazamuwe mu ntera bavanwa ku ipeti rya Major bahabwa irya Lieutenant Colonel. Ku rundi ruhande, 472 bari bafite ipeti rya Captain bahawe irya Major