CINEMA

Abantu benshi haba ku isi muri rusange bamaze kumenya ko mu Rwanda haba uruganda rwa Cinema

Uko isi igenda yegerana kubera ikoranabuhanga ninako abanyarwanda nabo badasigara inyuma mu bijyanye no gukora Filimi zaba iziri mu Kinyarwanda cyangwa se iziri mu ndimi z’amahanga kuburyo abantu benshi haba ku isi muri rusange na Afurika by’umwihariko bamaze kumenya ko mu Rwanda haba uruganda rwa Cinema.

Wenda hari urwego tutarageraho ariko byibuza urebye aho uruganda rwa filimi rugeze ubona ko hari intambwe ishimishije iri guterwa ntibyari bimenyerewe ko mu Rwanda hari Filimi y’uruhererekane yajya isohoka buri munsi ariko kuri ubu biraba.

Ni kenshi abanyarwanda bagiye binubira ko Filimi nyarwanda ziba zikinitse nk’amakinamico anyura kuri za radio nyinshi zitandukanye mu gihugu, ariko aho bigeze abenshi bamaze kubona ko harimo iterambere ndetse ko gukina Film bitunze benshi mu banyarwanda nk’imwe mu isoko ry’imirimo mu Rwanda.

Film nyinshi zinyura ku muyoboro wa Youtube zikinnye mu kinyarwanda kandi zigatunganywa n’abanyarwanda kuva mu kwandika kugera kuri buyishyire kuri Youtube; urugero umuntu yatanga ni Film yitwa Ibara ry’Urukundo ikorwa na Beullah Film Production ikuriwe na Mukandasumbwa Carine isohoka buri munsi kuva kuwa 1 kugera kuwa Gatandatu i saa Saba z’amanywa ni Film ikunzwe na benshi mu bantu bakunda Film nyarwanda kubera umwihariko urimo ndetse n’abakinnyi bayikinamo.

Kuri ubu iyo film yanyuraga ku muyoboro wa Youtube witwa Urwagasabo Films yabaye yimukiye kuwundi muyoboro witwa Agasaro Kera Tv kubera ibibazo byabaye kuri uwo muyoboro wa mbere, gusa umwanditsi wayo akaba n’umuyobozi Carine Mukandasumbwa atanagaza ko cinema ari umwuga watunga umuntu kuko hari aho byamuvanye hari naho bimugejeje kuri ubu birimo no guha akazi urubyiruko.

Hari abandi bafite ibikorwa bitandukanye bya cinema umuntu yavuga nka Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonke umaze kumenyekana muri Film yitwa Umuturanyi ndetse na Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya n’abandi barimo Gratiani uzwi nka Papa Sava n’abandi.

Hari kandi urubyiruko rwafashe umwanzuro wo kuyoboka iyi nzira babinyujije mu gukora Film ngufi ariko zigamije gusetsa abantu nazo zibafasha kwibeshaho cyane cyane muri iki gihe ubukungu busa n’ubwasubiye inyuma kubera icyorezo cya Covid-19 ingero ni nyinshi harimo ba Nyaxo, Zaba Missedcall,Pattyno, Captain Father ndetse n’abandi.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button