POLITIKI

Abagize DASSO bagiye guhabwa amahugurwa

Mu rwego rwo gukosora imyitwarire idahwitse ya bamwe mu bagize urwego rwunganira akarere mu bijyanye n’umutekano DASSO Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko abagize uru rwego bagiye gutegurirwa amahugurwa azabafasha kunoza neza inshingano kandi batagize uwo bahutaza kandi mu migirire ikwiye.

Ibi byatangajwe na Minisitiri Jean Marie Vianney Gatabazi, ubwo yanengaga imyitwarire ya DASSO n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Karangazi, igihe bafataga umuturage wari uragiye inka ku muhanda ahantu hatemewe, bagakoresha imbaraga zitari ngombwa.

Ati “Abaturage badashobora kumva ni bacye cyane, abaturage b’Abanyarwanda 99% barenga bumvira ubuyobozi bwabo. Ariko uri umuyobozi ukajya gukora biriya undi aho kugira ngo akugire inama mugenzi wawe agafata video, ntabwo biriya ari byo kandi turabinenze”.

               Umuturage agundagurana na DASSO i Karangazi

Yasabye abayobozi kwegera abaturage bakabaganiriza kuko atari babi, ndetse anabamenyesha ko nta yindi nteguza uzajya akubita umuturage azajya ahita akurwa mu nshingano.

Yavuze ko bamaze gusaba inzego z’umutekano gutegura amahugurwa ya DASSO mu gihugu cyose, kugira ngo babongerere ubumenyi na bo barusheho kunoza akazi kabo.

     Minisitiri Gatabazi JMV yanenze ikoreshwa ry’imbaraga z’umurengera zakoreshejwe na DASSO na Gitifu.

Yagize ati “Twasabye abayobozi b’inzego zacu z’umutekano kugira ngo bategure amahugurwa ya DASSO mu gihugu hose, hanyuma inzego z’uturere zishakishe ubushobozi ntabwo bubuze, kuko umutekano ni wo wa mbere, ni wo uri ku isonga”.
Minisitiri Gatabazi avuga ko icyiza ari uko abenshi muri ba DASSO bize kandi basobanukiwe, bityo bongerewe ubumenyi barushaho gukora neza badahutaje abaturage.

Yibukije abayobozi mu nzego z’ibanze ko bafite inshingano zikomeye zo kumenya umutekano w’abaturage, kwihutisha iterambere ryabo, kubaha serivisi nziza kandi zihuse no gukemura ibibazo by’abaturage.

Iby’ayo mahugurwa Minisitiri Gtabazi yabitangaje ku ya 03 Nzeli 2021, ubwo yasozaga Itorero ry’abarinzi b’ibyambu mu Karere ka Nyagatare.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button